Ni indirimbo nshya zasohowe n’abahanzi banyuranye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abakizamuka muri muzika nyarwanda.
Mu bahanzi bamurikiye abakuzi babo indirimbo nshya barimo, Bwiza, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Uncle Austin, Sean Brizz, Linda Montez , n’abandi.
Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.
‘Soja’ - Bwiza na Juno Kizigenza
Nyuma y’iminsi mike hadutse impaka zibaza ku mubano wa Bwiza na Juno Kizigenza, uyu muhanzikazi yahishuriye abakunzi be inkomoko y’ifoto yavugishije benshi mu minsi ishize.
Iyo ni ifoto yavuye mu mashusho y’indirimbo aba bahanzi bahuriyemo bise ‘Soja’ bafatiye amashusho yayo mu gihugu cy’u Burundi.
Iyi ndirimbo yarambitsweho ibiganza n’aba producer batandukanye barimo Ayo Rash, Santana na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elart.
‘Yalampaye’ - Kivumbi King na Kirikou Akili
Nyuma yo gutaramira i Burundi ku wa 17 Ukuboza 2022, umuraperi Kivumbi King yamuritse umwe mu mishinga y’indirimbo yakoreye muri iki gihugu.
Iyi ni indirimbo yakoranye na Kirikou Akili bise ‘Yalampaye’, amajwi yayo yatunganyijwe na Ibreezy OneWay mu gihe amashusho yayo yakozwe na Akram ihaji.
Kwiti Remix - Double Jay , Bruce Melodie na Uncle Austin
Muri iki gihe umuziki w’u Rwanda n’uw’i Burundi uri mu kwezi kwa buki, Uncle Austin yegereye Double Jay basubiramo indirimbo yakoze mu myaka ibiri ishije.
Iyi ndirimbo yongerewemo Bruce Melodie, amajwi yayo yatunganyijwe na Bob Pro, amashusho yayo ntarasohoka.
‘Kure’ - Linda Montez
Umuhanzikazi Linda Umurerwa ukoresha amazina ya Linda Montez mu muziki ubarizwa muri Uncles Empire, yashyize hanze indirimbo yise ‘Kure’ igaragaramo Junior Mbaraga uzwi mu itsinda rya Juda Muzik.
Ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yajya muri Uncles Empire.
Iyi ndirimbo yakozwe n’aba producer barimo Ayo Rash na Knoxbeat mu gihe amashusho yayo yakozwe na Serge Girishya.
‘I’m fine’ - Water sax
Methuselah Sax Water wihebeye igicurangisho cya Saxophone, muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yise ‘I’m Fine’.
Uyu muhanzi wasoje amasomo ya muzika mu 2016 akora injyana zitandukanye nka Afro jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.
Iyi ndirimbo yakozweho n’aba producer babiri barimo Marouani na Vman , amashusho yayo yakozwe na Punisher.
Kama Mbaya - Sean Brizz
Nyuma y’amezi atandatu akoze indirimbo yise ‘Disturb’ muri iki cyumweru umuhanzi Sean Brizz yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yise ‘Kama Mbaya’.
Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Perfect Music, iyi ndirimbo ye yakozwe Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Eloi El afatanyije na AB Godwin.
‘Pretend’ - Gabiro Guitar – Ricky Password
Umuhanzi Gabiro Girishyaka Guitar wamamaye nka Gabiro Guitar yahuje imbaraga na Ricky Password bakora indirimbo bise ‘Pretend’.
Iyi niyo ndirimbo ya mbere Gabiro Guitar ashyize hanze nyuma yo kumurika album yise ‘Girishyaka’.
Iyi ndirimbo yakozwe na Logic Hit It mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Chico Berry, 2Saint na Dir C.
‘Njyewe’ - 2forTrap
Nyuma y’amezi atatu bamuritse EP yabo ya kabiri bise ’40 mu Ijoro’ abaraperi Bakame na PillaBoy bagize Itsinda ‘ 2 For Trap’ muri iki iki cyumweu bamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda amashusho y’indirimbo bise ‘Njyewe’.
Aba basore babarizwa muri TOP5SAI Music amashusho y’iyi ndirimbo yabo yakozwe na Otto Shamamba mu gihe amajwi yayo yakozwe na Barick.
Akadaje - Alvin Smith ft Juno Kizigenza
Nyuma yo gutaramira i Burundi mu ijoro ritangira umwaka wa 2023 umuhanzi Juno Kizigenza yamuritse umwe mu mishinga y’indirimbo yakoreye muri iki gihugu.
Iyi ni indirimbo yahuriyemo na Alvin Smith umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi, iyi ni ndirimbo bayise ‘Akadaje’.
Iyi ndirimbo yakozweho n’aba producer babiri barimo Ayoo Rash na Hubert Skillz , mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elart.
‘Still’ - Regno Marz
Umuhanzi Regno Marz nyuma yo kumara amezi icyenda atamurika indirimbo nshya, uyu musore yagarukanye indirimbo yise ‘Still’.
Iyi ndirimbo yakozwe na Bass Killer mu buryo bw’amajwi afatanyije n’abarimo David na Kevin, amashusho yayo yakozwe Osee_ih.
‘Bibarabejo’ - T-Rain Holyman
T- Rain Hollyman muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Bibara abejo’ yakozwe na Heavy Kick mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakorewe muri Berry Filmz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!