00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ryoherwa na Weekend: King James, Nel Ngabo,Chris Eazy na DJ Pius mu basohoye indirimbo nshya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 February 2023 saa 01:27
Yasuwe :

Muri iki cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023 abahanzi biganjemo ab’amazina akomeye n’abakizamuka mu muzika nyarwanda bakoze iyo bwabaga batanga ibyishimo ku bakunzi babo binyuze mu bihangano bishya bitandukanye.

Mu iri izi ndirimbo zagufasha kuryoherwa muri iyi weekend ziganjemo izahawe abakundana bizihije umunsi wa Saint Valentin wizihizwa buri mwaka tariki 14 Gashyantare .

Mu bahanzi bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya barimo, King James, Nel Ngabo, Chriss Eazy, umuraperi Racine, Yago, Tonzi n’abandi.

‘Sinshaka ko uryama ubabaye’ - King James

King James witegura kumurika album ya munani ari gukorera muri KINA Music nyuma y’imyaka irenga icumi ayivuyemo, yatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize

Indirimbo ya mbere yasohotse kuri iyi album ya munani ni iyo yise ‘Sinshaka ko uryama ubabaye’ yatunganyijwe na Ishimwe K Clement mu buryo bw’amakwi naho amashusho yayo yakozwena Iba Lab

‘Haraje hashye’ – Nel Ngabo

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi be ku munsi w’abakundana ‘St Valentin’, Nel Ngabo yasohoye indirimbo nshya yise ‘Haraje hashye’.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’umusore wibutsa umukobwa w’inshuti ye ibihe byiza bari bugirane mu ijoro bari buhuriremo.

Ni indirimbo yakozwe na Ishimwe Clement mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh.

‘Edeni’- Chriss Eazy

Umuhanzi Chriss Eazy ubarizwa muri Sosiyete ya Giti Business Group ikora ibikorwa byo gufasha abahanzi, gusobanura filime n’ibindi muri iki cyumweru yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Edeni’.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda iyi ndirimbo ye nshya amajwi yayo yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe n’abarimo Samy Switch, Ten Lee, Ni Wardu, Dylan Kabaka, Queen Mother, Hussein Traole asozwa na Chris Eazy we ubwe.

‘Mutima’ – Yago

Nyarwaya Yago umaze iminsi mike atangiye umuziki yikojeje mu nganzo agarukana indirimbo yise ‘Mutima ’ ayigenera abakundana ku munsi wa Saint Valentin.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe Knox on the beat mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elarts wihariye isoko ry’i Burundi mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

‘Umutima w’umusirikare’ By Rocky Kimomo, Sean Brizz na Fireman

Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo yamurikiye abakunzi be indirimbo izakoreshwa muri filime yise ‘Wrath of Soldier’ amaze igihe atunganya.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Sean Brizz n’umuraperi Fireman , izaba iri muri filime igaragaramo abantu batandukanye b’ibyamamare barimo, Serge Iyuremye, Anita Pendo, Khalifan Govinda. Fatakumavuta, n’abandi.

‘No Name’ – Racine

Umuraperi Racine yamurikiye abakunzi be amashusho y’indirimbo yise ‘No Name’ imwe mu zigize album yise RwaHiphop yakoze mu mpera ya 2022.

Iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa ukuramo inda, umwana atwite akaba atabaza abara inkuru y’ibiri kumubaho.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyinzwe Master Beat mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Methode Films ifatanyije n’abarimo ,Gilbert , Ninjye Possible na Muhire Visuals .

‘I am in love’ - Yvan Muziki

Umuhanzi Yvan Muziki yamurikiye abakunzi be indirimbo yise ‘I am in love’ yakoze ku munsi wahariwe abakundana ‘St Valentin’.

Iyi ni yo ndirimbo ya mbere Yvan Muziki asohoye muri uyu mwaka wa 2023, ikaba iri kuri album yise ‘Inganzo ndahangarwa’ ateganya kumurika vuba aha.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na John Elarts.

‘Ntakibazo’ - Deejay Pius na Jose Chameleone

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko, DJ Pius yamurikiye abakunzi be album nshya yise ‘Thirty fine’ iriho indirimbo 11.

Iyi album yagizwemo uruhare n’abarimo Rama Isibo dore ko yamufashije kwandika nyinshi mu ndirimbo ziyigize.

Iyi album igaragaraho abahanzi batandukanye barmo Jose Chameleone, Kivumbi King & Maestrobooming, Bruno K Levixone na Jules Sentore.

‘Ipata’- Real Roddy na Mevis

Muri iki cyumweru umuraperi Amag The Black yamurikiye abanyarwanda abahanzi bashya agiye gufasha muri muzika yabo binyuze muri studio yise OMEGA Studio.

Aba bahanzi bakoresha amazina ya Real Roddy na Mevis muri iyi mikoranire bahereye ku ndirimbo bise ‘Ipata’.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na EvyDenks mu gihe amashusho yakozwe n’abarimo Clovis, Mucyo na Director C

‘Liquor Store’ - Fifi Raya

Umuraperikazi Fifi Raya nyuma y’igihe atumvikana mu bikorwa bya muzika yumvikanye mu ndirimbo nshya akora iyitwa ‘Liqupr Store’.

Iyi ndirimbo yakorewe muri ‘Cyaze Music’ amajwi yayo yakozwe na Loader asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe na Jakob Legacy afatanyije n’abarimo Sixx David na Nando.

‘Nduwe’ – Eddy Nirere

Eddy Nirere umhazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamutse indirimbo ya kabiri yise ‘Nduwe’ igaruka ku mukristu wiyeguriye Yesu nyuma yo guhindurwa mushya.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Yves Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Onesme Made it.

‘Parika’ - Gray Shema na Garnaud

Gray Shema na Garnaud bahuje imbaraga bamurikira abakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo bise ‘Parika’ igaruka ku musore udashaka guca inyuma umukunzi we agahora yiyama umukobwa ushaka kumushuka.

Iyi ndirimbo yakozwe na RealBeat mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Kiwi.

‘Umutima’ - Isaac Mudakikwa

‘Umutima” ni indirimbo y’umuhanzi Mudakikwa Isaac usengera muri Spoken Word Ministry mu Mujyi wa Kigali.

Iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ihumuriza abari mu bibazo ababwira gukomera kandi mu gihe bazasubirizwa bakazabwira buri wese ko Yesu ariwe nshuti nziza.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Boris, amashusho yayo yakozwe na Sinta Films afatanyije n’abarimo Dirozz na Singa Stone.

‘Telefone’ - M1

Umuhanzi M One wari umaze igihe atumvikana mu bikorwa bya muzika muri iki cyumweru yumvikanye mu ndirimbo nshya yise ‘Telefone’.

Iyi ndirimbo yatanganyijwe n’aba producer babiri barimo Ayoo Rash na Herbert Skills amashusho yayo yakozwe naJordan Hoechlin.

‘Ebenezer’ - Gisubizo Ministries

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries yabamurikiye indirimbo yo kuramya yise Ebenezer.

Iyi ni ndirimbo ya kane mu ziri kuri album yabo nshya bise ‘Worship Legacy Season 3’ izina ry’itiriwe n’ibitaramo bakora buri mwaka, ubu bimaze kuba inshuro eshatu bikaba binafatirwamo amashusho y’izi ndirimbo.

‘Ubwami’ – Tonzi

Umuhanzikazi Uwitonze Clémentine benshi bazi nka Tonzi muri muzika, nyuma yo kwibaruka ubuheture yamurikiye abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Ubwami’ yanditse igihe yari atwite ikaba imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album ye ya cyenda.

Nyuma yo kwibaruka nibwo yakoze amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Karpet Pixelz mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Didier Touch.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages