Kenshi mu Rwanda hagiye hategurwa ibikorwa byo guhemba abahanzi mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda kuri ubu haje Akeza talent ije gushimangira ubukungu n’umwimerere w’umuco wacu.
Mu kiganiro na Clemy Keza Umuyobozi akaba ari na we washinze Akeza Talent yadusobanuriye byinshi ndetse anatubwira aho icyo gitekerezo cyavuye.
Yagize ati “Abahanzi nyarwanda bafite impano ariko ntibazi ubukungu bahishe mu muco wacu. Ni muri urwo rwego twateguye ibi bihembo kugira ngo abahanzi babashe kumenya no gusobanukirwa neza ibanga ndetse n’agaciro umuco wacu ufite”
Nubwo abahanzi benshi batari babyiyumvamo ngo basobanukirwe neza, Akeza Talent biteguye kujya babafasha ndetse bakabasha kubasobanurira agaciro k’umuziki gusa yatubwiye ko hari bamwe batangiye kumva akamaro k’ibi bihembo kuko bizabafasha guteza imbere impano zabo bahereye ku bukungu bafite mu muco nyarwanda.
Rwandan Heritage Awards ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka kikazajya kigaragaramo ubuhanzi butandukanye bushingiye mu kugaragaza ibyiza byo mu muco w’u Rwanda.
Iki gikorwa kizifashishwa kandi mu kugeza ibihangano nyarwanda ku rwego mpuzamahanga harimo no kwagura isoko ku bahanzi.
Clemy Keza yasobanuye ko imbogamizi zikiri nyinshi ndetse ko bagishakisha abaterankunga ariko bizeye neza ko bazabigeraho ku bwo gushyira hamwe kugira ngo babashe kugera ku ntego bihaye.
Kugeza ubu Akeza Talent ikaba iri gukorana bya hafi na KT Radio ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye. Ibi bihembo bikaba biteganyijwe gutangwa bwa mbere tariki ya 31 Mutarama 2015.



















TANGA IGITEKEREZO