00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Rwanda Hip Hop Awardz” ikomeje kwitegurwa

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 18 July 2013 saa 01:10
Yasuwe :

Mu gihe hari hamenyerewe itangwa ry’ibihembo bitandukanye muri muzika y’u Rwanda nka Salax Awards, Primus Guma Guma Super Star n’ibindi, Rwanda Hip Hop Awardz nayo ngo iratangira gutangwa mu gihe cya vuba.
Rwanda Hip Hop Awardz ni ibihembo bizajye bihabwa; abaririmbyi b’injyana ya Rap mu Rwanda, hiyongereyeho n’abaririmba izindi njyana nka RnB, abakoranye (Collabo) n’abahanzi ba Hip Hop mu Rwanda.
Iki gitekerezo cyazanywe na bamwe mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, bifuza ko (…)

Mu gihe hari hamenyerewe itangwa ry’ibihembo bitandukanye muri muzika y’u Rwanda nka Salax Awards, Primus Guma Guma Super Star n’ibindi, Rwanda Hip Hop Awardz nayo ngo iratangira gutangwa mu gihe cya vuba.

Rwanda Hip Hop Awardz ni ibihembo bizajye bihabwa; abaririmbyi b’injyana ya Rap mu Rwanda, hiyongereyeho n’abaririmba izindi njyana nka RnB, abakoranye (Collabo) n’abahanzi ba Hip Hop mu Rwanda.

Iki gitekerezo cyazanywe na bamwe mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, bifuza ko cyahoraho ari nayo mpamvu batifuje kubitinza ahubwo bigatangirana n’umwaka wa 2013.

Nk’uko twabitangarijwe na Jay Polly, umwe mu baraperi bazanye iki gitekerezo, ngo babiteguye bifuza gukura Hip Hop aho iri bakayogeza ku rundi rwego. Gusa bavuga ko ubu bishimira urwego imaze kugeraho, bakavuga ko aho yavuye hari habi.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizatangira mu mpera z’uyu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages