Itsinda rijyanye na King James mu gitaramo agiye gukorera mu Bubiligi ryahagurutse i Kigali mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2026.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Lucky na Rusine basabye abakunzi b’umuziki wa King James kuzitabira ari benshi, kuko hari byinshi bahishiwe.
Lucky yagize ati “Abantu bazitabire ari benshi ndabizeza ko bazagirira ibihe byiza muri iki gitaramo, ni yo mpamvu tumuherekeje. Uribaza niba Rusine yagiyeyo? Hari byinshi bahishiwe. Njye ndaba nyoboye igitaramo, ariko na we azakora ibyo asanzwe akora byo gusetsa abantu.”
Aba bombi bahagurukanye i Kigali na King James, wari uherekejwe na Bruce Intore usanzwe amufasha mu bijyanye no gutegura ibitaramo bye. Kuri ubu, King James ari mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ibi bitaramo King James yabitangiye mu Mujyi wa Kigali, aho yataramiye muri BK Arena iminsi ibiri ikurikirana. Nyuma y’igitaramo cyo mu Bubiligi, azakomereza mu Budage ku wa 29 Kanama 2026.
Nyuma yo kuva i Burayi, King James azaba ategerejwe mu bitaramo bizenguruka muri Amerika no muri Canada, mbere y’uko atangira ibitaramo bizenguruka Intara z’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!