00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruremire yasohoye amashusho y’igisigo yatuye ‘Umushumba ubereye inyambo’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 December 2014 saa 03:17
Yasuwe :

Umuhanzi Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umushumba ubereye inyambo’ ikaba ikoze mu buryo bw’umwihariko kuko ari indirimbo y’igisigo.
Mu kiganiro na IGIHE , Ruremire Focus, yadutangarije ko iyi ndirimbo ‘Umushumba ubereye inyambo’, yamutwaye igihe kirekire mu kuyandika no kuyitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Amagambo ayigize, ni igisigo uyu muhanzi avuga ko yatuye umushumba ariko ikaba ijimije (…)

Umuhanzi Ruremire Focus uzwi cyane mu ndirimbo zifite umudiho gakondo wa Kinyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umushumba ubereye inyambo’ ikaba ikoze mu buryo bw’umwihariko kuko ari indirimbo y’igisigo.

Mu kiganiro na IGIHE , Ruremire Focus, yadutangarije ko iyi ndirimbo ‘Umushumba ubereye inyambo’, yamutwaye igihe kirekire mu kuyandika no kuyitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Muri iyi ndirimbo Ruremire agerageza kwisanisha n'ukuntu ingabo zo hambere zambariraga urugamba

Amagambo ayigize, ni igisigo uyu muhanzi avuga ko yatuye umushumba ariko ikaba ijimije cyane kuko uwo mushumba asingiza avumburwa n’abumva Ikinyarwanda gusa abandi bakamumenya babanje gusiganuza.

Ati, “Iyi ndirimbo yanjye irajimije cyane, ni igisigo nakoze mu buryo bw’indirimbo, nkaba ngitura umushumba ukwiriye kuyobora inyambo. Ntabwo mu gisigo umuhanzi akoresha amagambo yumvwa na buri wese, ariko nzi neza ko umuntu wese uyumvise ahita amenya uwo natuye iki gisigo”

Agaragaza kutaneshwa kw'ingabo ku ruhembe rw'umuheto

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob, ni imwe mu zo uyu muhanzi azaririmbira abazitabira igitaramo azakorana Byumvuhore Jean Baptiste na Kayirebwa ku itariki ya 26 Ukuboza 2014. Iki gitaramo yacyise ‘Umuntu ni nk’undi’. Kizaba ari umwimerere w’indirimbo gakondo za Kinyarwanda ijana ku ijana.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Umushumba ubereye inyambo:

Erega ishyamba ryari ryatunaniy e iheee , Intare zatuririy’ imbyeyi
Ziroha mumpogazi zirazifomoza mu mashashi no mumitavu.
Iyo mutahagoboka twari ducitse kw’ iriba aahaa!

Refrain

Mwiriwe: mwiriwe Mushumba ubereye inyambo!
Mwiriwe: Rudakangwa n’ inkuba zikubita!
Mwiriwe: Rudatinya imiyaga ihuhera!
Mwiriwe: Rwizihira abakunzi mwaramutse?
Wabwiye Rudatsimburwa mumahina
Uhamagara Rugumyangabo
Basore ubaremamo amatsinda
Uti ntimutegereze guterwa
Kandi ntimurangazwe n’ Imbwebwe
Wigira mubushorishori
ngo inkuba nimanuka muresana
umuyaga nuza muragigira
nguyu umutuzo murora ubu huu!

Refrain

Mwiriwe: mwiriwe Mushumba ubereye inyambo!
Mwiriwe: Rudakangwa n’ inkuba zikubita!
Mwiriwe: Rudatinya imiyaga ihuhera!
Mwiriwe: Rwizihira abakunzi mwaramutse?
Dore izahonotse nizari zakwiriye imishwaro
Izari zararagijwe hirya no hino zihuje urwuri
Yamabuguma yarisubiye
Twa dutabera harimo izibyaye uburiza n’ ubuheta
Twa tumasa turamosa twose
Amata yabaye ikivu mbambaroga bakumpere impeta!
Umva bashumba mumenyereye urwuri
Ninzinduka nzajyana icyizere
Ko ntanyamaswa zizabaryana inka haaa!
Izi nka ntimuzaziragire ubukuna
Kandi ntimuzazirobanure heee
Zicumita izindi muzazikabukire
Amarembo azahore yuguruye se mahama eheee!

Refrain

Mwiriwe: mwiriwe Mushumba ubereye inyambo!
Mwiriwe: Rudakangwa n’ inkuba zikubita!
Mwiriwe: Rudatinya imiyaga ihuhera!
Mwiriwe: Rwizihira abakunzi mwaramutse?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages