Byatangiye nyuma y’uko White House ishyize kuri TikTok amashusho agaragaza abashinzwe umutekano ku mipaka bambika amapingu abantu, babinjiza mu modoka, mbere yo kubajyana mu bigo bifungirwamo abimukira. Ayo mashusho yari yakoreshejwemo indirimbo ya Ariana Grande yitwa “Bye”, yasohotse mu 2024.
Ayo mashusho yari aherekejwe n’amagambo agira ati “Bye-bye... Perezida Trump yatanze umupaka utekanye kurusha indi mu mateka.”
Grande ntiyabyishimiye, ahita asaba White House kudakoresha indirimbo ze muri ubwo buryo, avuga ko bidakwiye kuzihuza n’ibikorwa yise iby’ubugome no kubura ubumuntu.
Yagize ati “Mureke gukoresha indirimbo zanjye mu bintu nk’ibi by’ubugome, bitarangwamo ubumuntu kandi biteye isoni.”
Nyuma y’uko Grande atanze icyo gitekerezo kuri iyo video, amajwi yayo yaje kuvanwaho, ndetse n’ubutumwa bwe burasibanganywa. Abakoresha TikTok batandukanye bahise batangira kugaragaza ko babonye ko igitekerezo cya Grande cyakuweho, ndetse ko indirimbo yari yakoreshejwe muri ayo mashusho itacyumvikana.
White House na yo ntiyatinze gusubiza. Umuvugizi wayo, Abigail Jackson, yabwiye ibitangazamakuru ko ibikwiye kwitwa ubugome no kubura ubumuntu ari ibyakozwe n’abimukira binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashinjwa kugirira nabi no kwica Abanyamerika b’inzirakarengane.
Aya mashusho yasohotse mu gihe Perezida Donald Trump yari amaze gushyira umukono ku itegeko ryemera ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zihabwa miliyari 70 z’amadolari, azakoreshwa mu myaka ibiri n’igice isigaye ya manda ye.
Ariana Grande yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bamaze kwamagana ikoreshwa ry’indirimbo zabo mu bikorwa bya Trump cyangwa White House. Mu mwaka ushize, Sabrina Carpenter na we yari yasabye ko indirimbo ye “Juno” idakoreshwa mu mashusho agaragaza ibikorwa by’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.
Abandi bahanzi n’amatsinda yigeze kwamagana ikoreshwa ry’indirimbo zabo mu bikorwa bya Trump barimo ABBA, Céline Dion na Beyoncé, cyane cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Trump mu 2024.
Umva indirimbo Bye yashwanishije Ariana Grande na White House



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!