Chidimma Adetshina yatangaje ko atemera uburyo afatwamo, ashimangira ko yavukiye muri Afurika y’Epfo kandi ko ari gukoresha inzira z’amategeko kugira ngo ikibazo cy’ubwenegihugu bwe gikemuke.
Adetshina w’imyaka 25, ufite nyina ukomoka muri Mozambique na se w’Umunya-Nigeria, yambuwe ibyangombwa bimuranga bya Afurika y’Epfo mu 2024, nyuma y’impaka zavutse ku bwenegihugu bwe ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss South Africa. Nyuma yaho yavuye muri icyo gihugu.
Muri Kamena 2026, Adetshina yatawe muri yombi ashinjwa kongera kwinjira muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo, mu gihe Leta ikomeje inzira zo kumwirukana nyuma y’uko mu 2024 yari yarashyizwe ku rutonde rw’abantu batemerewe kuba muri icyo gihugu.
Nyuma y’iburanisha ryabereye i Cape Town, Adetshina yavuze ko yumva yaribasiwe kandi ko inzego za Afurika y’Epfo zishaka kumugira urugero.
Yagize ati “Ndibutsa buri wese ko navukiye muri Afurika y’Epfo. Nakoresheje inzira zemewe n’amategeko kugira ngo hamenyekane uko mpagaze n’ubwenegihugu bwanjye.”
Yakomeje avuga ko urwango rwibasira abanyamahanga n’amakuru atari ukuri bidakwiye kugira uruhare mu kugena uko abantu bafatwa. Ibi yabivuze mu gihe hanze y’urukiko hari abigaragambya basaba ko yirukanwa muri Afurika y’Epfo.
Adetshina yavuye muri Afurika y’Epfo mu 2024, aza gutumirwa mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria, araryegukana.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Afurika y’Epfo ruvuga ko ubwo yari muri Nigeria, Adetshina yasabye visa yo kujya muri Afurika y’Epfo, ndetse we n’umwana we bagasaba pasiporo za Nigeria. Urwo rwego ruvuga ko ibyo bigaragaza ko atari Umunyafurika y’Epfo.
Inzego za Afurika y’Epfo kandi zivuga ko Adetshina yaje kongera kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, anyuze ku mupaka ugihuza na Mozambique.
Urubanza rwe rwasubitswe kugeza muri Gashyantare 2027, kugira ngo habanze hafatwe umwanzuro ku busabe bwe bwo gusubirishamo icyemezo cyo kumwirukana muri Afurika y’Epfo. Kugeza icyo gihe, akomeje kuba hanze ya gereza.
Ibibazo by’ubwenegihugu bwa Adetshina byatangiye nyuma y’uko nyina, Anabela Rungo, ashinjwe gukoresha uburiganya mu kubona ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo. Uwo mugore yaje kwamburwa ubwo bwenegihugu mu 2025.
Adetshina we akomeza gushimangira ko yavukiye i Soweto hafi ya Johannesburg, akurira i Cape Town.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!