00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Jay-Z n’umugore wamushinje kumusambanya

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 23 April 2025 saa 08:53
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito umuraperi Jay-Z ajyanye mu nkiko umugore wari uherutse kumushinja ko yamusambanyije afite imyaka 13 nyamara amubeshyera, ubu nawe yitabaje urukiko asaba ko ikirego cy’uyu muraperi cyahagarikwa.

Mu mpera za 2024 nibwo uyu mugore wasabye urukiko ko amazina ye adatangazwa, yareze Shawn Carter uzwi nka Jay-Z hamwe na Sean Combs uzwi nka Diddy.

Aba baraperi bombi yabashinjaga ko bamusambanyije afite imyaka 13 mu 2000, ubwo yari yitabiriye ibirori bisoza ibihembo bya MTV Music Videos.

Muri Werurwe 2025, Jay-Z yaje gukurwa muri iki kirego nyuma y’aho bigaragaye ko uyu mugore nta bimenyetso bifatika afite.

Byatumye Jay-Z nawe ahita yiyambaza urukiko asaba ko uyu mugore hamwe n’umwunganizi we, Tony Buzbee baryozwa ibyo bakoze, bamushinja ibinyoma, ndetse agaragaza ko ibi babikoze bakurikiye inyungu z’amafaranga.

Kuri ubu uyu mugore nawe yasubiye mu rukiko asaba ko ikirego cya Jay-Z cyahagarikwa mu maguru mashya.

Ku wa 22 Mata 2025 nibwo uyu mugore yagejeje impapuro z’iki cyifuzo mu rukiko rukuru rwo muri Alabama.

Mu nyandiko uyu mugore yagejeje mu rukiko zabonywe na TMZ, avuga ko Jay-Z adashobora kumurega kubera ibyo yamuvuzeho, kuko yabivuze mu nyandiko z’urukiko bityo bikaba bifite ubudahangarwa.

Yongeraho ko ikiganiro yagiranye na televiziyo ya NBC cyashingiye ku byo yavuze muri izo nyandiko z’urukiko, bityo ko Jay-Z atari akwiriye kukigenderaho amurega.

Ikindi uyu mugore ashingiraho ngo ni uko hari ubwumvikane yagiranye na Jay-Z ariko uyu muraperi aza kuburengaho. Ni ibintu uruhande rwa Jay-Z rwateye utwatsi.

Uyu mugore yakomeje asaba urukiko ko rushingiye ku mpamvu yatanze rwatesha agaciro ikirego cya Jay-Z.

Kugeza ubu nubwo Jay-Z n’uyu mugore bagihanganye mu nkiko, Diddy we yasabye urukiko ko rwatesha agaciro ikirego cy’uyu mugore nyamara ntibyamuhira kuko akiri kugikurikiranwaho.

Rurageretse hagati ya Jay Z n’umugore wamushinje kumusambanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .