00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya DJ Pius na Muyoboke

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 June 2026 saa 08:17
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga hadutse intambara y’amagambo hagati ya Muyoboke Alex na DJ Pius, icyakora nubwo benshi bababona baterana amagambo, hari abataramenya neza inkomoko y’icyo bapfa.

Mu minsi ishize, ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE, Muyoboke Alex yavuze ko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo Agatako, ariko aca amarenga y’uko ajya ababazwa n’uko DJ Pius wayikoze akunze kubihakana.

Muri icyo kiganiro, Muyoboke ntiyagarukiye aho gusa, ahubwo yongeye gukomoza kuri DJ Pius, inshuti ye ya kera, amushinja kuba yaragize uruhare mu kumwangiriza ibikorwa by’ubucuruzi.

DJ Pius akimara kureba icyo kiganiro, ntiyabashije kwihangana, ajya ku mbuga nkoranyambaga ze asubiza Muyoboke Alex, mu magambo akakaye.

Yagize ati “Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi. Gusaza neza bisaba kwimakaza ubuvanganzo, ubwenge n’amahoro, bikagufasha gusaza ufite umutima n’ibikorwa byiza. Umuco n’indangagaciro bituma usiga umurage mwiza ku buryo n’igihe uzaba waratabarutse uzajya uvugwa neza. Umunwa wuzuye ibinyoma gusa.”

Mbere ya 2018, DJ Pius na Muyoboke Alex bari inshuti magara, ku buryo byari bigoye kubona umwe udaherekejwe n’undi.

Ubwo bari bakiri inshuti, DJ Pius yaje no kugirana umubano wa hafi n’itsinda rya Charly na Nina, icyo gihe ryarebererwaga inyungu na Muyoboke Alex.

Nyuma y’itandukana rya Muyoboke n’aba bahanzi mu 2018, yagiye ashinja DJ Pius kuba ari we wabateje kutumvikana, nyamara bari bamaze imyaka itanu bakorana.

Mu biganiro bitandukanye byatambutse kuri radiyo na televiziyo, Muyoboke ntiyahwemye kugaruka kuri DJ Pius, amushinja kugira uruhare mu gutuma umubano we na bamwe mu bahanzi utagenda neza.

Ku rundi ruhande, DJ Pius yari yarahisemo guceceka no kutavuga byinshi kuri aya makimbirane, nubwo rimwe na rimwe yajyaga abibazwaho akagira icyo abitangazaho.

DJ Pius, udahwema guhakana ibyo ashinjwa na Muyoboke byo kuba yarashutse Charly na Nina ngo bamutandukanye na we, yavuze ko yahisemo gusubiza nyuma yo kurambirwa kumva avugwa mu biganiro bitandukanye.

Ati “Njye ubu mfite umwanya. Niba ashaka ko dukina iriya mikino, tuzayikina. Ndarambiwe. Igihe cyose amaze amvuga naracecetse, ariko sinakomeza kumwihorera. Iri ni itangiriro; nakomeza kumbwira, nanjye nzakomeza musubize.”

Muyoboke Alex ashinja DJ Pius kumuteranya na Charly&Nina
DJ Pius na Muyoboke Alex bari inshuti magara, badasigana aho bagiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages