Iyi album y’uyu musizi yitwa ‘Mawe’ iriho ibisigo 10 birimo ibizajya hanze ari bishya n’ibindi bizwi, harimo n’ibyo yakoranyeho n’ibyamamare bitandukanye.
Muri ibi bisigo harimo icyo yise “Mawe” yanitiriye iyi album, “Inyana y’Inyange Imaragahinda”, “Narakubabariye” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Kibobo” yakoranye na Juno Kizigenza na “Mazi ya Nyanja” yakoranye na Alyn Sano.
Hari kandi “Intango y’Ubumwe” yahuriyemo na Mr Kagame, Bulldogg na Yvan Buravan, “Ivangiri II” yakoranye na Alpha Rwirangira , “Komera Mukobwa”, “Intambara y’Ibinyobwa” yakoranye na Rukizangabo na Rusine ndetse na “Komera Mukobwa”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rumaga yavuze ko ibisigo byose biri kuri uyu muzingo birimo ibyuzuyemo ubuzima bwe ariko icyo yitiriye album yise "Mawe" akaba aricyo gifite umwihariko.
Ati “Igisigo nise “Mawe” nicyo kirimo ubuzima bwanjye. 80% y’ibivugwa muri iki gisigo harimo ubuzima bwanjye bwite nicyo gisigo cyonyine kigaruka ku buzima bwanjye cyane kurusha ibindi nakoze biriho.”
Rumaga mu kwamamaza iyi album yafashe ifoto ari kumwe n’umubyeyi ku buryo bamwe bashobora gukeka ko ari nyina ariko avuga ko atari we ahubwo ari uko izina rya album ari "Mawe" cyangwa se "Mama" bityo akaba yarifashishije uwo mubyeyi kugira ngo ubutumwa buriho bugire injyana.
Uyu musore kugeza ubu yamaze kumurika n’urubuga ruzajya rucururizwaho ibisigo ndetse ni naho album ye izabanza kujya ica.
Ati “Nanamuritse urubuga rwanjye, aho abasizi bagomba kujya bashyira ibitabo , amazina y’inka n’ibitekerezo. Ni urubuga nahariye abasizi.”
Kugeza uyu munsi Rumaga ari gukorana n’abasizi barimo Saranda Poetes, Tuyisenge Olivier, Dinah Poetes na Fefe Kalume.
Iyi album uyu musore yayanditse mu 2019, ubu akaba yahisemo kuyishyira hanze kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022 cyane ko ariyo tariki avukaho. Ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga nibwo iyi album izashyirwa ku mbuga zitandukanye, ahereye ku rubuga rwe yise “SigaRwanda”.
Komera Mukobwa, ni kimwe mu bisigo biri kuri album ya Rumaga. Iki cyo kimaze amezi atatu kigiye hanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!