Rugimbana Théogène na Rutamu Elie Joe bagiye kongera guhurira mu kiganiro bazajya bakorana kigatambuka ako kanya ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Mu kiganiro na IGIHE, Rugimbana yavuze ko iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ubusabe bw’abakunzi babo benshi bakunze kubasaba ko bakongera gukora ibiganiro by’imikino.
Ati “Twamenyekanye nk’abanyamakuru b’imikino yaba njye cyangwa Rutamu, ni uko twaje kwimuka ntuye muri Koreya we atuye muri Amerika. Twaraganiriye dushaka uko twakongera guhura n’abakunzi bacu ariko tukajya n’ubundi tuganira imikino.”
Rugimbana yavuze ko ubwo bateguraga ikiganiro yajya akorana na Rutamu batekereje uburyo bunyuranye babikoramo, baza gusanga igisubizo ari ukwifashisha imbuga nkoranyambaga.
Ati “Njye byabaye amahire ko hano ndi TikTok ibasha kwinjiza amafaranga kandi na Rutamu aho ari byemewe.”
Ahamya ko ibyiza ari ukujya banyuza iki kiganiro kuri uru rubuga bikanabafasha kugira ibyo bunguka.
Rugimbana yavuze ko iki kiganiro kizajya gitambuka buri munsi Saa Cyenda z’amanywa z’i Kigali, kimwe mu byo bifuza kikaba kumurika abanyamakuru bashya bafite impano kuko hari abo bazajya batumira.
Mu 2018, Rutamu Elie Joe wakoreraga Radio 1 yasezeye itangazamakuru ndetse nyuma aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye kugeza uyu munsi.
Nyuma ya Rutamu Elie Joe bakoranaga ikiganiro ‘Trace Foot’, mu 2022 Rugimbaga Théogène na we yaje gusezera itangazamakuru yerekeza hanze y’u Rwanda kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Koreya.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!