00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruger yasuye abana bo muri ‘Sherri Silver Foundation’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 December 2024 saa 03:40
Yasuwe :

Mbere yo gutaramira i Kigali kuri uyu wa 28 Ukuboza 2024, Ruger yabanje gusura ikigo cya Sherri Silver Foundation ataramana n’abana baho ndetse bamubyinira nyinshi mu ndirimbo ze.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2024, umunsi n’ubundi uyu muhanzi ategerejweho kuza gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyiswe ‘REVV UP Xperience’.

Ni igitaramo Ruger agomba guhuriramo n’abarimo Victony, mugenzi we ukomoka muri Nigeria, ndetse n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Ross Kana, Davis D, Bushali, B Threy na Bruce The 1st.

Kiraba kirimo Aba-Djs batandukanye barimo Dj Toxxyk, Dj Inno, Dj Higa & Rusam, Dj Djannab na The Ruscombs.

Sherrie Silver wavukiye i Huye mu muryango ukennye, ubu inzozi ze zabaye impamo. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

Nubwo asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.

Abana bafashwa na Sherri Silver Foundation bagiranye ibihe byiza na Ruger
Ruger ni umwe mu bahanzi bategerejwe mu gitaramo 'REVV UP Xperience' kibera muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .