Iki cyemezo cya Ruger cyatangajwe na sosiyete ye yitwa Brown Boy Entertainment.
Yavuze ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Bounce’ na ‘Dior’ amaze igihe kinini adasohora indirimbo kubera ibibazo afitanye n’uwo bigeze gukundana.
Iti “Ruger yagoswe n’uruhererekane rw’ibibazo nyuma y’uko umuntu bakundanye afashe umwanzuro wo kumujyana mu nkiko amushinja kumwangiriza amarangamutima”.
Yavuze ko Ruger yabaye afashe ikiruhuko gito mu muziki, ndetse ko azawusubukura muri Kanama mu 2026.
Yamenyekanye ku izina rya Ruger ariko amazina ye ni Michael Adebayo Olalere.
Mu ntangiriro za 2024, Ruger yatandukanye n’inzu ya Jonzing World yamurebereraga inyungu mu bya muzika. Yahise ashinga iye ayita Brown Boy Entertainment ari na yo abarizwamo ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!