Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards bizatangirwa i Kigali ku wa 20 Ukwakira mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Bigamije gushimira ab’indashyikirwa mu mwuga wa sinema ku rwego rwa Afurika.
Kwinjira muri ibi birori bizaba ari 15.000 Frw mu myanya isanzwe na 30.000 Frw mu y’icyubahiro.
Rudeboy watumiwe nk’umuhanzi uzasusurutsa abazitabira, yashyize amafoto abiri ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko ari mu nzira zigana i Kigali.
Yari kumwe n’abasore babiri barimo uwitwa Deejay Charlie Shee uzamufasha mu buryo bwo kuvanga imiziki mu gihe azaba ari ku rubyiniro.
Nyuma yo gutandukana n’umuvandimwe we Peter Okoye usigaye yiyita Mr P, ubu Rudeboy afite ibihangano bigezweho birimo indirimbo yakoranye na Patoranking yitwa Together n’izindi iyitwa Reality, Nkenji keke na Fire fire.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2012 akiri muri P-Square. Yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Umuvandimwe we Peter [Mr P] nawe aheruka gutaramira abanyarwanda ubwo yari yatumiwe mu gusoboza inama ya Mo Ibrahim Foundation mu mpera za Mata 2018.



















TANGA IGITEKEREZO