Kitoko, Symphony Band, DJ Sonia na DJ Phil Peter, bataramye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo cyayobowe na MC Tino cyagombaga guherekeza umunsi mukuru wa Noheli cyabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu ahazwi nko kuri Heza Beach cyateguwe na Alpha Entertainment.

Nkuko byari byitezwe Kitoko yatanze ibyishimo ku bakunzi be bari bakoraniye muri iki gitaramo afatanyije n’itsinda ry’ababyinnyi yari kumwe na bo.

Si Kitoko gusa watanze ibyishimo muri iki gitaramo kuko cyagaragayemo n’abarimo DJ Sonia na we washimishije abakunzi be nk’umwe mu bakobwa bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Ku rubyiniro, Kitoko wacurangirwaga na Symphony Band yaririmbye indirimbo zirimo Tiro, In love, Rurabo, Bella, Urankunda bikandenga, Urukundo, Wenema, Yegwe weka, Agapapuro, Agakecuru, Ikiragi, Akabuto, Thank you Kagame n’izindi zinyuranye.

Icyakora mbere yo kuva ku rubyiniro, Kitoko yagaragaje kutishimira abakunzi be bagiye kumushyigikira ku munsi wa mbere bazi ko aririmba bagasanga adahari, ahamya ko byaturutse ku babiteguye batatanze ubutumwa neza ndetse ashimangira ko azasubira gutaramira ab’i Rubavu vuba.

Iki gitaramo cyakurikiye icyabaye ku wa 25 Ukuboza 2025 ubwo abarimo Davis D, Anita Pendo n’abandi banyuranye basusurutsaga abakunzi babo.

DJ Sonia ni umwe mu bakunzwe muri iyi minsi. Yasusurukije ab'i Rubavu
DJ Sonia ni umwe mu bakunzwe muri iyi minsi. Yasusurukije ab'i Rubavu
Symphony Band yasusurukije abitabiriye iki gitaramo inacurangira Kitoko
Symphony Band yasusurukije abitabiriye iki gitaramo inacurangira Kitoko
MC Tino na DJ Sonia bagerageza gushimisha abakunzi b'umuziki bari muri iki gitaramo
MC Tino na DJ Sonia bagerageza gushimisha abakunzi b'umuziki bari muri iki gitaramo
Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshi iki gitaramo
Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshi iki gitaramo
DJ Sonia yanyuzagamo akabyinira abafana be
DJ Sonia yanyuzagamo akabyinira abafana be
DJ Sonia akunze kugaragara ari kumwe n'ababyinnyi be
DJ Sonia akunze kugaragara ari kumwe n'ababyinnyi be
Nyuma yo gucuranga, DJ Sonia yagiye ahitegeye nawe yirebera Kitoko
Nyuma yo gucuranga, DJ Sonia yagiye ahitegeye nawe yirebera Kitoko
Kitoko yaririmbye nyinshi ku ndirimbo ze zakunzwe
Kitoko yaririmbye nyinshi ku ndirimbo ze zakunzwe
Kitoko yatashye yijeje ab'i Rubavu gusubirayo vuba
Kitoko yatashye yijeje ab'i Rubavu gusubirayo vuba
Ababyinnyi ba Kitoko bashimishije abakunzi b'umuziki bari muri iki gitaramo
Ababyinnyi ba Kitoko bashimishije abakunzi b'umuziki bari muri iki gitaramo
Kitoko yari afite itsinda ry'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abakunzi be
Kitoko yari afite itsinda ry'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abakunzi be