00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Hafunguwe ku mugaragaro ishuri rya muzika

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 October 2014 saa 10:30
Yasuwe :

Mu ishuri rya "Ecole d’arts de Nyundo" riherereye mu Karere ka Rubavu hafunguwe ku mugaragaro ishuri rya muziki ku bufatanye bw’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro (WDA) na Leta y’u Rwanda.
Umuhango wo gutangiza iri shuri ku mugaragaro wabereye i Rubavu kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014. Abayobozi mu nzego zitandukanye zagize uruhare mu gikorwa cyo gutangiza iri shuri haba abo muri Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo, WDA, Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego, bishimiye ko (…)

Mu ishuri rya "Ecole d’arts de Nyundo" riherereye mu Karere ka Rubavu hafunguwe ku mugaragaro ishuri rya muziki ku bufatanye bw’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro (WDA) na Leta y’u Rwanda.

Umuhango wo gutangiza iri shuri ku mugaragaro wabereye i Rubavu kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014. Abayobozi mu nzego zitandukanye zagize uruhare mu gikorwa cyo gutangiza iri shuri haba abo muri Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo, WDA, Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego, bishimiye ko intego bihaye zatangiye kugerwaho.

Mu birori byo gutangiza iri shuri abanyeshuri barimazemo amezi agera ku munani bagaragaje umusaruro bamaze kurivanamo aho baririmbye mu buryo bw’umwimerere bereka ubuyobozi ko imbaraga bashoye zitapfuye ubusa.

Gasana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA ati “Twishimiye ko iyi ntego tuyigezeho, turashimira abantu bose babigizemo uruhare ndetse n’ubufatanye twagiranye na Leta. Turifuza ko iri shuri ryakwaguka tugashyiramo n’ibindi byiciro mu rwego rwo guteza imbere muzika n’izindi mpano zihishe mu bana bacu”

Abanyeshuri biga muri iri shuri berekanye ko ibyo biga babikunze ndetse ko hagati yabo bafitanye urukundo n’ubumwe bukomeye dore ko bashyigikiranaga mu buryo butandukanye.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Habineza Joseph yashimiye WDA ku bw’igitekerezo cyiza yagize anabizeza ubufatanye bwaguye mu kurushaho guteza imbere umuziki. Yashishikarije abana kwigana umwete kuko bavumbuye umurimo udasaza.

Yagize ati, “Twari twaratinze kuko aba bana ni abahanga. Ibi biratanga icyizere ko muzika yacu igiye kuzagera ku rwego rushimishije, vuba aha turategura ko mu Rwanda hazabera amarushanwa y’indirimbo ya mbere nziza muri Afurika. Ni umwanya wanyu ko mutangira guhimba no kugorora amajwi ku buryo tuzegukana umwanya wa mbere”.

Minisitiri Habineza yibukije aba banyeshuri ko umuhanzi mwiza arangwa n’urukundono kwigisha amahoro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ari kumwe na Mighty Popo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Albert Nsengiyumva yavuze ko bagiye gushaka abafatanyabikorwa mu rwego rwo kongera umubare w’abanyeshuri biga umuziki.

Yagize ati, “Aba bana bafite impano, bari kongeraho ubumenyi bivuze ko umusaruro wabo uzaba mwiza cyane. Natwe tugiye gukora uko dushoboye dushake abafatanyabikorwa ku buryo twagura iri shuri ndetse n’umubare w’abanyeshuri ukiyongera”

Ishuri rya Ecole d’arts de Nyundo ryashinzwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami mu mwaka w’1956. Ryongeye gushyirwamo imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 2007 kuri ubu hiyongeyemo ishuri rya muzika.

Kugeza ubu iri shuri rya muzika rifite abanyeshuri 30, abakobwa ni batanu gusa. Bafite abarimu b’inararibonye muri muzika barimo n’abahanzi nyarwanda bakuru nka Ben Ngabo Kipeti na Mighty Popo ari na we muyobozi w’ishuri ry’umuziki.

Abayobozi mu nzego zitandukanye ubwo hatangizwaga iri shuri ku mugaragaro

Abanyeshuri biga muzika baganiriye na IGIHE, badutangarije ko nta mbogamizi barahura nazo kuva bahagera ndetse benshi bavuga ko kuva bahagera bagiye bisangamo impano batari bazi.

Neema Rehema yagize ati “Njye naje hano nzi kuririmba gusa ariko ubu nsigaye nzi no gucuranga. Twagiriwe ubuntu bwo kugira abarimu beza batwigisha ibintu byose harimo n’imyandikire y’indirimbo inoze”.

Abanyeshuri bagaragaje impano bafite mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages