00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ross Kana, Rumaga na Mbonyi mu bakoze mu nganzo: Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 November 2024 saa 04:43
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Nk’uko bisanzwe twabahitiyemo indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo. Ni indirimbo zigaragara ku musozo w’iyi nkuru.

“MAMi” - Ross Kana

Umuririmbyi Ross Kana uri mu bahagaze neza muri iki gihe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mami”; yifashishijemo inkumi y’ikimero ikomoka mu Busuwisi yitwa Tamara Casanova.

Ni indirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ubwo yageraga hanze ndetse imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 150 mu munsi umwe imaze igiye hanze.

“My Tings’’ - Logan Joe, Og2tone na Ish kevin

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Logan Joe, Og2tone na Ish kevin. Muri iyi ndirimbo aba basore baba bavuga umuntu wakunze umukobwa ariko akajya agira amakenga, ku buryo biba ngombwa ko amuba hafi.

“Icyampa Kubona ny’irinka” - Junior Rumaga

Ni igisigo gishya cy’umusizi Rumaga uri mu bamaze kubaka izina mu Rwanda. Ni kimwe mu bisigo 13 bigize umuzingo mushya ERA ubu wose wabona unyuze kuri website www.sigarwanda.com ukiyumvira ibisigo byose bitarasohoka.

‘Winsetsa’ - Papa Cyangwe

Ni indirimbo nshya ya Papa Cyangwe. Iyi ndirimbo uyu muhanzi aba yishyize mu mwanya w’umuntu ushobora gucyurira abandi kubera ibintu bakoreshwa n’ubwiyemezi.

“Abiringiye Uwiteka” - Israel Mbonyi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo igaragaza ko Uwiteka Ima ari we wo kwiringirwa kuko abantu bahinduka.

“Pole Pole” - DJ Bloww

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi akaba n’umu-DJ uzwi nka DJ Bloww. Uyu8 musore ubusanzwe uyu yitwa Kwizera Thierry ariko akoresha amazina ya DJ Bloww. Yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2013 asoje amashuri yisumbuye.

DJ Bloww kuvanga imiziki yabitangiriye mu tubari dutandukanye twiganjemo utw’i Remera mu Gisimenti aho yacuranze ahitwa Joy Time, akomereza muri Rosty na Fuchsia Lounge hazwi nko kwa Jules.

“Ni Wowe” - Maitre Dodian ft. Papa Cyangwe

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian yahuriyemo na Papa Cyangwe. Ni indirimbo y’urukundo aho aba bahanzi bagaragaza ko urukundo rw’ukuri rukibaho n’ubwo hari bamwe bakibyibeshyaho. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Evydecks na na Bob Pro naho amashusho akorwa na Ayo Merci.

“Ikiganza” - Mpundu Jules

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mpundu Jules uri mu bahanzi bakizamuka. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yishyira mu mwanya w’umuntu uri gusaba Imana kumukozaho ikiganza cyayo, ikamuhindura mushya.

Mpundu ni umuvugabutumwa mu ndirimbo watangiye kuririmba akiri muto muri Sunday School birakomeza aho muri 2014 yinjiye mu itsinda ry’abaririmbyi ryitwa United Singer Band(USB). Mu 2019 avuga ko aribwo yiyumvisemo impano. Ati “Nibwo niyumvisemo umuhamagaro wo gutanga ubutumwa ndi umwe ariko bijya mu bikorwa mu 2021 ari nabwo nasohoye indirimbo yanjye yambere nise "C’est pas la fin" bisobanuye ngo "ntabwo ari iherezo".”

Nyuma yashyize hanze izindi zirimo iyitwa “Ntuhinduka”, “Icyaremwe gishya” ndetse ubu akaba yashyize hanze inshya yise “Ikiganza” avuga ko ubutumwa buyirimo bwaje ari gusenga. Ati “Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwaje ubwo nari mu bihe byo gusenga nsoma bibiliya muri Yesaya 59:1 havuga ngo “Ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”.”

Arakomeza ati Muri irijambo niho nahishuriwe ko iyo ikiganza cy’Imana kigeze ku buzima bw’uyizera kibasha guhindura byose tubona byananiranye harimo, indwara, n’ibindi umuntu agahinduka mushya. Aya magambo niyo yabaye imbarutso ya ‘Ikiganza’.”

“Wazimba”

Ni album ya mbere y’umuhanzi Methuselah Sax Water uri mu banyarwanda biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone dore ko atari benshi bazi kuwukoresha mu gihugu. Ni album igizwe n’indirimbo 10.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Mbonimpa Methuselah yavutse mu 1992 mu bakobwa batanu akaba ari umuhungu umwe rukumbi iwabo mu muryango w’iwabo.

Mu 2016 yasoje mu ishuri ry’umuziki ku Nyungo aho yize kuririmba, gucuranga guitar, saxophone na clarinet ndetse no kwandika indirimbo. Ubu ni umuririmbyi, umucuranzi wa guitar ,saxophone n’ibindi bicurangisho yize. Mu mu muziki akora injyana zitandukanye nka Afro jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.

Ushaka kumva iyi album yamaze kujya ku rubuga rwa Spotify wakanda hano https://open.spotify.com/album/2yjWoqWU2NgF1IsEEPQB7u?si=TbAV7m1HR420C4efp6nyHA&nd=1&dlsi=e583664d038f44c9

Erekeza umutima wawe ku Mana” - Emmy Pro ft. Catholic all stars Junior

Ni indirimbo nshya ya Producer Emmy Pro wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi muri Kiliziya Gatorika. Ni indirimbo yahurijemo abanyempano bo muri iri dini, ariko bakiri bato.

“Icyamamare” - Giramata

Ni indirimbo nshya ya Giramata uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi aba avuga ko Imana ariyo yo kwiringirwa kandi uyifite ntacyo akena. Uyu mwana yamenyakanye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Amahirwe ya Kabiri”.

Indirimbo zo hanze…

“Push 2 Start”

“Winninga” - Mr. P

“DIOR & ZAWAJ” - Zaho & Youv

“Only You” - Soolking ft. SDM

“YA TAY” - Wally B. Seck feat. Baye Mass

“Soldier” - Dax Feat. Tom MacDonald


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .