Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wa Robert Cyubahiro McKenna wabereye mu Murenge wa Kinyinya, kuri uyu wa 25 Kamena 2026.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Robert Cyubahiro McKenna na Louise Uwase bazakora ubukwe ku wa 11 Nyakanga 2026, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe.
Robert Cyubahiro McKenna ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Royal FM, aho yavuye yerekeza kuri RBA by’umwihariko akaba akunzwe mu kiganiro ‘Magic drive’ gitambuka kuri Magic FM.
Muri Gashyantare 2026 nibwo Robert Cyubahiro McKenna yambitse impeta Louise Uwase.
Icyo gihe mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, Robert Cyubahiro McKenna yagize ati “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. tuzahorane iteka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!