00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robert Mackenna wa RBA yasezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 June 2026 saa 11:39
Yasuwe :

Kuri uyu wa 25 Kamena 206, Umunyamakuru wa RBA, Robert Cyubahiro McKenna yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bitegura kurushinga.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wa Robert Cyubahiro McKenna wabereye mu Murenge wa Kinyinya, kuri uyu wa 25 Kamena 2026.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Robert Cyubahiro McKenna na Louise Uwase bazakora ubukwe ku wa 11 Nyakanga 2026, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe.

Robert Cyubahiro McKenna ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Royal FM, aho yavuye yerekeza kuri RBA by’umwihariko akaba akunzwe mu kiganiro ‘Magic drive’ gitambuka kuri Magic FM.
Muri Gashyantare 2026 nibwo Robert Cyubahiro McKenna yambitse impeta Louise Uwase.

Icyo gihe mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, Robert Cyubahiro McKenna yagize ati “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. tuzahorane iteka.”

Robert Mackenna wa RBA yasezeranye imbere y’amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages