00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RMC yamaganye ihezwa n’ipyinagazwa ry’itangazamakuru muri Miss Rwanda

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 27 January 2015 saa 07:00
Yasuwe :

– Rwanda Inspiration Back Up itegura itorwa rya Miss Rwanda yahutaje uburenganzira bw’Abanyamakuru Ibisobanuro bitangwa na Rwanda Inspiration Back Up binyuranyije n’amategeko RMC yamaganye ihezwa n’ipyinagazwa ry’amahame y’itangazamakuru Minisiteri y’Umuco yasezeranyije ko bigiye gukosoka Amasezerano ya Rwanda Inspiration Back up ni baringa Amahame y’Itangazamakuru ntagomba kubangamirwa n’amasezerano ayo ariyo yose Inyungu z’amafaranga ntizikwiye kurutishwa iz’abaturage ari na zo (…)

–  Rwanda Inspiration Back Up itegura itorwa rya Miss Rwanda yahutaje uburenganzira bw’Abanyamakuru
–  Ibisobanuro bitangwa na Rwanda Inspiration Back Up binyuranyije n’amategeko
–  RMC yamaganye ihezwa n’ipyinagazwa ry’amahame y’itangazamakuru
–  Minisiteri y’Umuco yasezeranyije ko bigiye gukosoka
–  Amasezerano ya Rwanda Inspiration Back up ni baringa
–  Amahame y’Itangazamakuru ntagomba kubangamirwa n’amasezerano ayo ariyo yose
–  Inyungu z’amafaranga ntizikwiye kurutishwa iz’abaturage ari na zo itangazamakuru riharanira

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, rwatangaje ko nyuma yo kumenyeshwa na bamwe mu banyamakuru ko babuzwa gutara amakuru ku itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse bagahutazwa, ubugenzuzi bwayo bwasanze ibisobanuro bitangwa na Rwanda Inspiration Back up itegura iki gikorwa bunyuranyije n’amategeko, ikaba yamaganiye kure ihutaza n’ipyinagazwa rikorerwa itangazamakuru muri iki gikorwa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 27 Mutarama 2015, Umuyobozi wa RMC, Fred Muvunyi, yatangaje ko urwego ayoboye runenga ndetse rukamagana ihutazwa ry’uburenganzira bw’abanyamakuru mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Nyuma yo kugezwaho na bamwe mu banyamakuru ko babuzwa kubona amakuru, RMC yavuzeko yasabye ibisobanuro abategura iri rushanwa aribo “Rwanda Inspiration Back Up” bakavuga ko guheza abanyamakuru biterwa n’amasezerano bagiranye n’Ikigo cy’Igihug cy’Itangazamakuru ,RBA, agiha uburenganzira buheza ibindi bitangazamakuru byose ku makuru.

RMC igaragaza ko ibi bisobanuro bidahwitse na gato ndetse binyuranyije n’amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda.

Itegeko riravuganira abahutajwe...

Ingingo ya 34 y’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igika cyayo cya mbere igaragaza ko Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta. Naho itegeko 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru mu ngingo yaryo ya 3 igika cya 1, riteganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

Amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nayo ashimangira ko nta Munyamakuru ukwiye kwimwa amakuru cyangwa ngo ategekwe n’uwo ariwe wese uko agomba gukora inkuru ye. Ibi bigaragara mu ngingo ya 10, 21, 22 n’iya 24.

Ingingo ya 21 mu mahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda igira iti “Nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga uburyo bwo guhabwa amakuru, umunyamakuru uri mu kazi, agomba guhabwa amakuru yose kandi afite uburenganzira bwo kugenzura mu bwisanzure ibikorwa byose bigenga ubuzima rusange."

Amasezerano ya RBA arimo baringa...

Nubwo abategura Miss Rwanda bavugaga ko bafite amasezerano na RBA ayemerera guheza ibindi bitangazamakuru, Fred Muvunyi yavuze ko aya masezerano basabwe kuyagaragaza barayabura. Ibi ngo byateye impungenge uru rwego ndetse hari n’amakuru avuga ko ayo masezerano ntayigeze abaho, ari baringa.

Umuyobozi wa RMC yamaganye ihutazwa ry'abanyamakuru muri Miss Rwanda

Muvunyi yagize ati “Ayo masezerano twarayababajije ntibayatwereka. Amakuru yandi ni uko ntayo. Amasezerano yose akorwa agomba kuba yubahirije itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’amahame Mpuzamahanga yasinywe n’u Rwanda”.

Yokameje anenga bikomeye abanyamakuru usanga barigize abavugizi b’ibigo runaka rimwe na rimwe ugasanga banatuka bagenzi babo kuko bagaragaje ibitagenda.

Abanyamakuru bagomba kumenya uburenganzira bwabo bakabuharanira kuko hari amategeko abarengera ntibemere gusuzugurwa n’uwo ari we wese kabone n’aho yaba inyungu z’amafaranga kuko izo nyungu zitaruta iz’abaturage umunyamakuru aba agomba guharanira.

Ati “Kuki bahera ku munsi wa mbere bagusohora ntubivuge? Ntabwo numva uburyo usanga bamwe bambitswe imyenda y’ibigo by’ubucuruzi, ibyo bihurira he no gutara amakuru? Ese ubwo muba mwubaha umwuga wanyu? Nta muntu uzabaha agaciro nimutakiha. Mushyire hamwe muharanire uburenganzira bwanyu.”

Minisiteri y’Umuco yemeye gukosora ibyafifitswe

RMC yavuze ko mu gukurikirana iki kibazo, umuyobozi wayo yaganiriye na Minisitiri w’Umuco na Siporo bakemeranya ko ibi atari byo ndetse bigiye gukosoka. MINISIPOC yijeje ko ibitaramo byose bisigaye bya Miss Rwanda nta guhezwa kw’abanyamakuru kuzabaho.

Abanyamakuru bagizwe ibicibwa basubijwe agaciro

Ku banyamakuru bari baragizwe ibicibwa mu gukurikirana iki gikorwa, RMC yagaragaje ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabuza gutara amakuru nk’akazi kabo kuko babyemererwa n’amategeko. Amabwiriza bakwiye gukurikiza n’ay’umwanditsi mukuru wabo gusa.

Ibigo bitanga amasoko yo kwamamaza mu bitangazamakuru byaburiwe ko bisabwa kujya bibanza kugenzura no gusuzuma ibiteganywa n’amategeko y’itangazamakuru kuko biba bigomba kubahirizwa.

Umuzi w’ikibazo.....

Abanyamakuru n’abaherekeje abakobwa batorwamo abazahatanira amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ntibari bemerewe kwinjira mu cyumba amarushanwa aberamo.

Iyi ni imwe mu ngamba zikarishye abategura aya marushanwa bafashe kugira ngo uyu mwaka hatazongera gukwirakwizwa amashusho cyangwa amajwi y’abakobwa bavuga nabi ururimi, nk’imwe mu nenge ikomeye yagaragaye mu y’ubushize.

Si abanyamakuru gusa, n’abandi; baba ababyeyi, abavandimwe n’inshuti baba baje baherekeje abakobwa barushanwa nabo bahezwa inyuma y’urugi, bakazabarirwa inkuru y’uko byagenze bari bahibereye.

Benshi mu banyamakuru, abafotora n’abafataga amashusho babaga bemerewe iminota 3 gusa, bagahita bashushubikanwa, basohorwa nabwo bagaherekezwa n’ibitutsi. Gusa ariko uwifuza kubikurikirana ntiyabaga yemerewe kwinjira kabone n’iyo yateka ibuye rigashya.

Urwego rw’umuvunyi n’izindi nzego zitandukanye zamenyeshejwe ndetse zisaba gukurikirana andi macenga ashobora kuba arimo.

Iyi Rwanda Inspiration Back Up ni nayo yateguye itorwa rya Miss Rwanda 2014 nayo yagaragayemo amakosa n’amafuti menshi cyane yanakurikiranye Miss Akiwacu Colombe watowe icyo gihe agahabwa ibihembo byamubereye umugogoro.

Bamwe bagaragazaga agahinda kabo, abandi bagahitamo kuvugira mu matamatama bakigendera
Bumiwe ku bwo guhezwa ku makuru
Kwinjira ngo batare amakuru byabaga ari intambara
Benshi bafotoreraga mu idirishya bahaha amakuru
Yahejejwe inyuma y'urugi kandi akeneye gutara amakuru

AMAFOTO: Jack Yakubu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages