Uyu muhanzikazi yaba ashaka kubyara umwana wa gatatu hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky, bitandukanye n’ibyo benshi bamusabaga ko yagaruka mu muziki aherutsemo mu myaka umunani ishize.
Amakuru Heat Magazine yahawe n’umwe mu bantu ba hafi ya Rihanna, avuga ko uyu mugore n’umukunzi we, A$AP Rocky bifuza gukomeza kubyara.
Ati “Rihanna na Rocky nta mubare ntarengwa bafite ku bana bashaka. Bajya bavuga ko bazabyara abana bose Imana izabaha”.
Yongeyeho ati “Bavugira ku mugaragaro ko buri gihe baba bagerageza kubyara undi mwana kandi igihe cyose mushobora kubona babyaye”.
Aya makuru atangajwe mu gihe muri Mutarama 2025, Rihanna yari yatangaje ko agiye kugaruka mu muziki mu isura nshya ndetse akanasohora album nshya.
Nubwo bivugwa ko kuba yakongera kubyara byatinza igihe azagarukira mu muziki, binavugwa ko yaba agiye gukora ubukwe.
Ni amakuru amaze igihe avugwa gusa ataremezwa na Rihanna cyangwa A$AP Rocky.
Bivugwa ko bombi bari mu myiteguro y’ubukwe bushobora kuzaba muri Kanama uyu mwaka, bukabera ku ivuko rya Rihanna mu birwa bya Barbados.
Uyu muhanzikazi ukomeje kuvugwaho aya makuru, amaze kubyarana abana babiri b’abahungu n’uyu mukunzi we w’umuraperi bamaranye imyaka itandatu bakundana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!