Gutwita kwa Rihanna kwagaragaye ubwo yatambukaga ku itapi itukura ya Met Gala 2025, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2025.
Rihanna yibarutse ubuheta muri Kanama 2023. Uyu muhungu yamwise Riot mu gihe imfura yitwa RZA.
Aya makuru mashya mu muryango wa Rihanna na A$AP Rocky agiye hanze mu gihe nubundi hari hashize iminsi mike bivugwa ko bifuza umwana wa gatatu.
A$AP Rocky na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.
Muri Mutarama 2020, Rihanna yari yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare nka Kendall Jenner mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré, mbere yo gukundana na Rihanna.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!