Riderman abaye umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013.
Ni mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we muhanzi ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.
Dore uko byagenze:
Urban Boyz batahanye umwanya wa kabiri muri PGGSS III, bahabwa igihembo cya miliyoni enye z’amanyarwanda.
Knowless abaye umuhanzi wa Gatatu mu irushanwa rya PGGSS III, ahawe miliyoni eshatu z’amanyarwanda.
Ashimiye Imana, abanyamakuru, itangazamakuru n’abaana be.
Dream Boyz babaye nomero ya Kane mu irushanwa rya PGGSS III, bahawe miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda
Bagize bati ‘Turashima Imana yo mu ijuru yatwemereye ko tugaruka muri iri rushanwa abakabiri ni abaana ntabwo mwakoze ubusa, aba gatatu ni itangazamakur. Umuhanga abe ari we utsinda, izi miliyoni ebyiri natwe turarya izo ngizo’.
Mico The Best abaye umuhanzi wa Gatanu mu irushanwa rya PGGSS III, ahawe miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda
Mico agize ati ‘Iyi ni intambwe nateye, kuri bagenzi banjye, boose ndabubaha! Ntacyo nanenga ku bintu bikozwe murakoze!’
10 - 20 PM : Umuhanzi Kidum wari mu bagize akana nkemurampaka aatanyije n’abahanzi batanu bageze ku musozo w’iri rushanwa baririmbana indirimbo bise ’Imara Icyaka’
Riderman abaye nk’uwishinganisha ngo agaragaze ko ari we ufite abafana benshi ashaka kugaragaza ko nadatwara iki gikombe aza kuba yibwe agira ati ’Bayobozi ba BRALIRWA nimutege amatwi ukuri kwa rubanda; igikombe kirataha he? [abantu benshi basubiza bagira bati] Ibisumiziiiii’
9 - 47 PM : Umuraperi Riderman niwe ukurikiyeho, abafana be ni benshi cyane kandi baramugaragariza ko bamwishimiye cyane. Riderman yambaye gisirikare we n’ababyinnyi be.
9 - 26 PM : Hakurikiyeho umuhanzi Mico The Best [Uyu muhanzi ijwi rye birumvikana ko ryasaraye]
9 - 06 PM : Dream Boyz nibo bakurikiyeho, bahereye ku ndirimbo Kanda Amazi
8 - 48 PM : Knowless niwe uririmbye, aririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe anaririmba bwa mbere indirimbo Rubanda Kina Music iheruka gusubiranamo na Makanyaga
8 - 21 PM : Abahanzi batanu basigaye mu irushanwa batangiye kuririmba, bahereye kuri Urban Boyz
Foto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO