Ubwo hatangizwaga amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 mu Rwanda, IGIHE twabamenyesheje ko abahanzi Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace,G-Bruce na Vava bari bayagaragayemo; amakuru mashya twamenye ni uko hiyongereyemo n’abandi bahanzi ari bo Ricky Password, Babra, Teta na Cubaka Justin.
Ricky Password
Asanzwe amenyerewe mu njyana ya Rock, ariko kuri ubu asa n’uwahinduyeho gato, aho asigaye anayivanga n’injyana gakondo. Yakunzwe mu ndirimbo nka Twibyinire, Ndababaye, Wikozeho yakoranye na Bull Dogg, Mbega Wowe, Africa n’izindi.
Babla:
Babla yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Wita Umwanya yafashije Jay-C, Kabimye yafashije Kamichi n’izindi ze nka Ndagukumbuye, Take my Breath away n’izindi.
Uyu Babla asanzwe azwiho ubuhanga mu ijwi rye, akaba anasanzwe yumvikana mu ndirimbo nyinshi zamamariza MTN, Sosiyete y’itumanaho abereye umuvugizi.
Teta
Yamenyekanye cyane umwaka ushize ubwo yitabiraga aya marushanwa. Teta kandi aheruka gushyira indirimbo ye bwite hanze yitwa Call Me iri mu njyana ya Reggae. Tata kandi yamenyekanye cyane mu ndirimbo Ndagukunda Nzapfa Ejo yaririmbanye na Uncle Austin. Asanzwe ari n’umwe mu bahanzi bari muri Gakondo Group, itsinda riheruka mu iserukiramuco ry’umuziki rya FESPAM hamwe na Masamba Intore.
Cubaka Justin:
Uyu we asanzwe amenyerewe cyane mu gucurangira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ni umuhanga mu gucuranga gitari ariko akaba n’umuririmbyi ku giti cye. Akenze kenshi kugaragara mu bitaramo birimo umuhanzi Gaby na bagenzi be. Aherutse gucuranga mu itangizwa ry’amarushanwa ya Groove Awards Rwanda.
Umwe mu bagize akanama nkemurampaka yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko hari amahirwe menshi ko bamwe muri aba bahanzi bitabiriye aya marushanwa bazakomeza bagaserukira u Rwanda muri Tusker Project Fame muri Kenya.
IGIHE turaza kubamenyesha abahanzi bari butorwe kuko bari butangazwe kuri iki Cyumweru.
Uko byari byifashe ku bahanzi bategereje kongera kurushanwa ngo hatorwemo abakomeza:
Amafoto y’abandi bahanzi bari muri Tusker twabagejejeho:



















TANGA IGITEKEREZO