Iki gitaramo kije gikurikira icyo yise “Niwe Healing Concert” cyabereye muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse kikaba cyaranabaye umwanya wo kongera guhura n’abamukurikiranaga kuva mu myaka irenga 15 ishize.
Richard Nick Ngendahayo, yatangaje ko agiye kongera gutaramira abakunzi be i Kigali mu gitaramo cya kabiri yise “Ni We Healing Concert – Edition 2”, kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’uko umwaka ushize yahakoreye icy’amateka nyuma y’imyaka 17 yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa aherutse kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ateguza iki gitaramo, Richard Ngendahayo yagaragaje ko agiye kugikora ku bw’icyifuzo cy’abafana.
Ati “Nk’uko mwabisabye ko igitaramo kizajya kiba buri mwaka, ni ko bizubahirizwa Imana nibishaka. Byose tubikesha Imana. Ibyo twifuza byose tujye tubishyira imbere yayo, igihe cyayo nikigera bigasohora.”
Richard Nick Ngendahayo utegerejwe mu gitaramo i Kigali, azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!