00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ribara uwariraye! Arthur aravuga impigi n’akayihatse muri Big Brother

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 November 2014 saa 04:28
Yasuwe :

– Akigera muri Big Brother yaratunguwe Yageze muri Afurika y’Epfo urwenya arushyira ku ruhande Big Brother yaba ikoreshwamo kata Yararaga aririra mu kiringiti kubera agahinda Kogana n’abagore bambaye ubusa kimwe mu byamutondaga Yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri
Nkusi Arthur, umunyarwenya, umubyinnyi, MC akaba n’umunyamakuru wa Radio, yamenyekanye cyane kubera urwenya rwe rwanyuze benshi no kuba mudatenguha mu gushimisha abitabira ibitaramo ayobora nk’umushyushyabirori. Yakuriye mu (…)

– Akigera muri Big Brother yaratunguwe
– Yageze muri Afurika y’Epfo urwenya arushyira ku ruhande
– Big Brother yaba ikoreshwamo kata
– Yararaga aririra mu kiringiti kubera agahinda
– Kogana n’abagore bambaye ubusa kimwe mu byamutondaga
– Yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri

Nkusi Arthur, umunyarwenya, umubyinnyi, MC akaba n’umunyamakuru wa Radio, yamenyekanye cyane kubera urwenya rwe rwanyuze benshi no kuba mudatenguha mu gushimisha abitabira ibitaramo ayobora nk’umushyushyabirori. Yakuriye mu itorero rya Mashirika ari naryo bamwe mu bavandimwe be ndetse na Se ubabyara, babarizwamo. Nyinshi mu nzozi yakabije azikesha iri torero Mashirika.

Yafatanyije na mugenzi we Frankie Joe guharanira ishema ry’u Rwanda mu irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 gusa urugendo rwe rwarangiye amazemo ibyumweru bitatu gusa.

Nkusi Arthur yasezerewe ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2014 , yatahiye rimwe na na bagenzi be Luis wo muri Namibia na Kacey Moore wa Ghana.

Yubitse inda ku muyaga ajya muri Afurika y’Epfo agezeyo aratungurwa

Big Brother ni irushanwa ribera muri Afurika y’Epfo , rishingiye ku buzima-mpamo abantu babamo aho buri wese mu baryitabiriye yerekana impano ze bijyanye n’imibanire ye na bagenzi be. Ubashije kwemeza bose mu minsi 90 rimara ni we wegukana amadorali 300,000 ahabwa ubwa mbere.

Ku nshuro yaryo ya cyenda ni bwo bwa mbere u Rwanda rwaryitabiriye ruhagararirwa na Nkusi Arthur(wasezerewe) na Frankie Joe ugihatanye na 15 basigaye mu irushanwa.

Akigera mu Rwanda nyuma yo gusezererwa, Nkusi Arthur yavuze ko yatunguwe cyane n’uko yasanze irushanwa. Uko yaritekerezaga atararigeramo yasanze bihabanye n’ibyo abareba Televiziyo baba batekereza ndetse by’umwihariko yagowe n’imico imwe n’imwe ikurikizwa nko kogera hamwe ,abasore n’abakobwa nta wishisha undi.

Yagize ati, “Uko nabitekerezaga siko nabisanze, byarantunguye kubona abakobwa n’abahungu basangira ubwogero ndetse byarangoye cyane ariko uko iminsi yagiye itambuka nagiye mbimenyera. Kubaho uzi ko ubuzima bwawe bukurikirwa n’abantu hafi Afurika yose byari biteye impungenge bisaba kwitwararika, ubuzima bwo muri iriya nzu ni stress(rwaserera)”.

Nk’uko yabidutangarije akigera i Kigali, mu biganiro yagiranaga na bagenzi be Arthur yababwiraga ko yatunguwe cyane n’uko yasanze irushanwa. Ibyo yaritekerezagaho n’uko yaryibonagamo yasanze bitandukanye cyane.

Yagezeyo urwenya arushyira ku ruhande

Arthur ajya guhagararira u Rwanda muri Big Brother Africa, ntiyagiye nk’umunyarwenya nk’uko benshi babikekaga ahubwo muri we yari yifitemo impano nyinshi gusa akigerayo gusetsa nibyo yerekanye bwa mbere.

Arthur yavuze ko gusetsa ari ibintu bimuba mu maraso ariko bitewe n’imiterere y’abantu yabanaga na bo yaje kubireka kuko byari bimuviriyemo gufatana mu mashati n’uwitwa Tayo(Nigeria) umaze guca agahigo mu kurwana muri BBA no guhora mu ntanganya na bagenzi be.

Kwerekana impano imwe Arthur yabonye inzitizi zikomeye ndetse by’umwihariko yagirirwaga ishyari rikomeye na bamwe muri bagenzi be batishimiraga kuba yarabarushaga gusetsa ari na byo byamuheshaga kwigarurira abamukunda bakurikiranaga irushanwa.

Ati “Bwa mbere tukinjira muri iriya nzu baduhaye umunota umwe wo kwereka Afurika icyo dushoboye, byarangoye ariko mu munota umwe naberetse impano eshatu. Biri mu byampaye amanota ndetse nereka benshi ko nshoboye.”

Uretse kwirinda gushwana na bagenzi, Arthur yavuze ko iyo weretse bagenzi bawe ko ufite impano imwe bakora uko bashoboye bakaguca intege bikakuviramo gutaha iyo utabaye maso.

Kata muri Big Brother

Nk’andi marushanwa yose, Arthur yadutangarije ko yasanze BBA ishobora kuba ibamo kata bitewe n’ibyo yiboneraga, uko abashoboye basezererwaga hagasigaramo ba rupigapiga. Kuba bwari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa hari byinshi batari bazi bagenzi babo babarushaga.

Uyu musore kandi yasanze hari ubufatanye mu bihugu aho usanga ibihugu byo mu karere kamwe bishyigikira ababihagarariye mu gihe Afurika y’Uburasirazuba nta bufatanye yagize.

Arthur ati “Ubundi twagiye mu irushanwa tutazi bagenzi bacu uko baba babayeho no hanze yaryo. Ibindi ibihugu byo mu majyepfo byishyira hamwe ubundi bigahitamo umuntu bagomba gutora bitandukanye cyane n’akarere kacu.

Usibye iby’ubufatanye bw’ibihugu mu gutora ababihagarariye mu irushanwa, mu nzu abahatana babamo nabo bagira udutsiko ku buryo bashobora kugambanira umwe bikagera aho asezererwa atari uko ananiwe ahubwo azira gucurirwa umugambi mubi bamuziza ibyo abarusha.

Ati “Njye ngisohoka nahuye n’umudamu ugenzura bamwe muri bagenzi banjye twari kumwe mu irushanwa ambwira ko hari byinshi bikorwa kugira ngo umuntu abe yakegukana ariya madolari”.

Nubwo Arthur yasezerewe mu irushanwa yemera ko atatsinzwe ko ahubwo ibyo yagombaga kwereka Afurika yari abisoje.

Agahinda ku mitima ya benshi

Ni kenshi mu bahatanira Big Brother Africa bagiye barwana bapfa intonganya kubwirana nabi , gusebanya no guhora bahanganye bapfa amatiku aba hagati yabo.

Ni kenshi kandi abakobwa bagiye bagaragaza ko bafite agahinda baterwa no kumara igihe badakora imibonano mpuzabitsina. Hari n’abagira agahinda ku bwo kuba bakumbuye imiryango yabo, hari abakumbura ibihugu byabo, hari ababangamirwa bikomeye na bagenzi babo bikabatera agahinda n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ni kenshi Arthur yararaga aririra mu kiringiti ku bw’agahinda yabaga yatewe n’ibintu bitandukanye muri Big Brother. Ibyamubayeho byose ngo ntiyabasha kubivuga kuko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.

Yagize ati “Sinakwibagirwa amarira naririye mu buringiti bwo muri iriya nzu, umuntu arifata akakwanga ntacyo mupfa ndetse agashimishwa no kukubona wacitse intege. Kuba hari bisaba kwihangana kudasanzwe”.

Arthur muri Big Brother yigeze kugirana ubushyamirane n’uwitwa Tayo uhagarariye Nigeria.

Byinshi byaramutondaga…

Akigera mu irushanwa byinshi byaramugoye ndetse kubyihanganira bimwe biramunanira kugeza asezerewe.

Umunsi Athur yerekwa umuryango

Arthur yagize ati “Ntimushobora kumva ukuntu nakumbuye kuvuga Ikinyarwanda kugeza aho naririmbye indirimbo za Kayirebwa niyibutsa ururimi rw’iwacu, ibiryo byaho bibamo urusenda rwinshi byageze aho nkajya nirira pome gusa. Urwango ruba muri iriya nzu rwatumaga numva nayisohokamo nkagaruka mu Rwanda, kubaho nta buzima bwite ugira(privacy) ni akaga”.

Kubaho mu buzima abasore bogana n'inkumi byaramutonze cyane

Yakomeje gushimangira ko utagira kwihangana utaba muri iriya nzu ndetse ashimangira ko Frankie Joe ari mu bamuteraga akanyabugabo bitewe n’uburyo bamuhemukiraga akihangana.

Yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri

Yinjira muri Big Brother yari afite intego yo kwereka Afurika icyo ashoboye cyane cyane mu gutera urwenya. Byaramuhiriye kuko yabashije kwerekana impano zose yibitsemo ndetse agira amahirwe yo gukundwa na we biramutungura.

Yagize ati “Kuba nasezerewe nta gikuba cyacitse kuko kuri njye ni amahirwe abandi batazabona. Njyewe nasabye Imana ko naba muri BBA ukwezi kumwe ibyo Imana yarabikoze ndetse inanyongerera imigisha kuko ku ikubitiro ngisohoka nahise nsinyana na kompanyi 12 nzafasha mu kwamamaza. Hari n’ibindi byinshi byiza nteganya gukora mu minsi iri mbere”.

Akomeza agira ati “Neretse Afurika ko nshoboye kandi nizeye ko impamba nakuye muri Big Brother izamfasha kugera ku ndota zanjye.”

Arasaba Abanyarwanda gushyigikira Frankie

Arthur arashimira Abanyarwanda ko bamubaye hafi bakamushyigikira ndetse bakaba barishimiye uburyo yahagarariye u Rwanda, arashimira Afurika yose urukundo yamugaragarije gusa akabingingira gutora Frankie Joe kugira ngo azegukane ariya madorali 300,000.

Yagize ati “Byaranshimishije kuba nshyigikirwa n’abahanzi bo mu bindi bihugu nka Bebe Cool, Liliane ndetse n’abandi ariko ugasanga abacu iryo shyaka ntaryo bafite”.

Nkusi Arthur yaboneyeho gusaba abanyarwanda bose muri rusange ababa hanze y’u Rwanda n’Afurika yose muri rusange gushyigikira Frankie Joe.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ari yo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.

Avuye muri Afurika y'Epfo yasanze i Kigali bamutegereje ari benshi

Ku bifuza gutora bakoresheje internet, bikorerwa ku rubuga rwa DSTV. Kugirango ugere kuri urwo rubuga kanda HANO, hanyuma urebe urutonde rw’abakeneye amahirwe yawe, hanyuma uhitemo Frankie Joe, uri hasi ku ruhande rw’ibumoso.

Reba amafoto Arthur yakirwa i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages