00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu bitareba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 April 2026 saa 02:35
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije abantu ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano zigenwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda zireba buri muntu kandi ko kunyuranya na byo bishobora kuba icyaha nyamara cyakwirindwa.

Ibyo byavuzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu cyavugaga ku bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye gutangira.

Yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu bigize umurongo mugari Igihugu cyihaye wo kuyirwanya mu buryo bushoboka bwose ndetse ko binateganywa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu.

Ati “Kwibuka si inshingano zaje gutyo gusa gusa ahubwo zikomoka ku Itegeko Nshinga twitoreye nk’Abanyarwanda. Iyo urebye mu irangashingiro ryayo hari aho ribivuga ngo twebwe Abanyarwanda twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose nk’amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.”

Yakomeje ati “Rikomeza rivuga ngo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni. Iyo biri mu irangashingiro biba bivuze ko Itegeko Nshinga ryacu rijya gushyirwaho ryashingiye kuri ibi bintu.”

Dr. Murangira yagaragaje ko izo nshingano nta Munyarwanda ugomba kuzikerensa cyangwa ngo yumve ko bireba igice kimwe cy’abantu runaka.

Ati “Kwibuka ni ibya buri muntu wese bikaba umwihariko ku Banyarwanda. Iyo tuvuze gutyo tuba tuvuze Abanyarwanda bose haba mu bakozi ba Leta, abanyamakuru, urubyiruko, abakora imyidagaduro n’abakora andi kazi gasanzwe. Ni inshingano za buri muntu si ibintu bigomba gukorwa n’abantu bamwe. Iyo abantu bamaze gusobanukirwa rero ko twese bitureba hari ibyo birinda by’ibyaha.”

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100 bizatangirana n’icyumweru cy’icyunamo ku wa Kabiri ku itariki 7 Mata 2026 aho ku rwego rw’Igihugu bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahandi babikorere kuri site zateguwe mu midugudu batuyemo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu bitareba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages