Rev Emmanuel Ganza aje mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira Richard Nick Ngendahayo, uri gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Aganira n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege, Rev Ganza, yavuze ko ubumwe n’urukundo ari byo byamuzanye.
Yagize ati “Richard ni umuvandimwe wanjye wo mu buzima [...].Kugaruka ngo mwereke ko nshyigikiye ibyo akora ni iby’agaciro kuri njye.”
Rev Ganza yavuze ko mu Rwanda ari iwabo, ashimangira ko kuba ahageze nta ko bisa.
Ati “Kuba mu Rwanda ni nk’ubuhungiro. Tuba muri New York ariko iyo Abanyarwanda duhuriye hamwe twongera kwiyibutsa ubuzima bwacu bwo mu rugo.”
Rev Emmanuel Ganza yavuze ko avuye muri Tanzania aho yari amaze amezi menshi kuva muri Kamena 2025, kandi ko azasubirayo muri Werurwe 2026.
Nyuma y’aho, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igiterane gikomeye kizabera muri BK Arena.
Ati “Dufite gahunda yo gukora igiterane gikomeye muri BK Arena. Hari abaririmbyi tuzakorana na bo baturutse muri Amerika n’abandi bo mu Rwanda. Ni urugendo rurerure ariko rufite intego.”
Rev Ganza yavuze ko kwitabira igitaramo cya Richard Nick biri no muri gahunda yo kumenya neza uburyo BK Arena ikoramo kugira ngo bizamufashe mu mushinga w’igiterane cye.
Yavuze ko hari abahanzi bo mu Rwanda yifuza kuzafatanya na bo mu ndirimbo nshya no mu mishinga y’ibiterane ateganya mu bihe biri imbere.
Uyu mukozi w’Imana watangiye umurimo wo kuririmba nyuma yo kwakira agakiza mu 2001, yavuze ko yinjiye mu muziki kugira ngo azibe icyuho cya Korali Impuhwe yo ku Gisenyi, baririmbanaga, yahuye n’impanuka mu Karere ka Kamonyi igahitana abantu 18.
Rev Emmanuel Ganza amaze kwamamara mu ndirimbo nyinshi zo kuramya zirimo Heshima, Ikiniga, Amavi, Kisuli Suli, Ajabu, Ndiwe Mungu, Desire, Able, Urakoze cyane n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!