00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rema yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 September 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema, yamaze kugera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 4 Nzeri 2026, aho yitabiriye igitaramo cyo Kwita Izina kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026.

Rema ni we muhanzi mukuru uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo giteganyijwe kuba igikorwa gisoza gahunda z’uyu mwaka za Kwita Izina.

Ni igitaramo kizahuza umuziki, umuco n’imyidagaduro, nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.

Rema azahurira ku rubyiniro n’abahanzi Nyarwanda barimo Saràh Phenom, Kivumbi King na Kenny Sol, mu gihe abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Senshi na DJ Marnaud bategerejweho gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Kuri Rema, iyi ni inshuro ya gatatu agenderera u Rwanda. Yigeze kuhataramira mu 2021, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyasozaga BK All-Star Game.

Yongeye kugaruka mu 2023, ubwo yari mu bahanzi bakomeye bitabiriye ibirori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena, aho yanegukanye ibihembo bibiri birimo icya ‘Global African Artist’ n’icya ‘Song of the Year’ kubera “Calm Down”.

Uyu muhanzi w’imyaka 26 ategerejwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Dumebi, Iron Man, Lady, Ginger Me, Woman, Bounce, Soundgasm, Holiday, Calm Down, Charm, Hehehe, Yayo na Benin Boys, ndetse n’izindi.

Rema yagze i Kigali ari kumwe n'itsinda rigari ry'abo bakorana
Akanyamuneza kari kose kuri Rema ubwo yari ageze i Kigali
Rema yateguje abakunzi be igitaramo gikomeye

Amafoto:Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages