00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayvanny yacitse ururondogoro kubera uburanga bw’Abanyarwandakazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 August 2026 saa 01:59
Yasuwe :

Rayvanny yatunguranye akora indirimbo yise ‘Rwanda’ avugamo ubwiza bw’abakobwa n’abagore bo mu rw’imisozi Igihumbi barimo n’abamukurura kurusha abandi.

Ni indirimbo uyu muhanzi anumvikana aririmbamo Ikinyarwanda, hari aho Rayvanny aririmba ati “Ubwiza nk’ubwa Kate Bashabe,Jolly Mutesi cyangwa Shaddyboo, inseko nziza nk’iya Nishimwe Naomie, Ange Kagame na Pamella. Amaso nk’aya Butera Knowless na Uwase Muyango.”

Uyu muhanzi yarenze ubwiza aca amarenga y’uko yihebeye inkumi zo mu Rwanda nka Yolo The Queen na Kirabo Kisitu, ati “Yolo The Queen na Kirabo Kisitu ni mwe mbaraga nke zanjye nkunda uko muteye ntanzeho Imana umugabo.”

Uretse kuririmba amazina y’Abanyarwandakazi, Rayvanny hari n’aho yageze aririmba mu Kinyarwanda.

Ati “Honey wanjye wowe uri mwiza, ufite amaso meza, i like the way useka neza, baby uri mwiza.”

Raymond Shaban Mwakyusa, uzwi nka Rayvanny, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba ariko utarahirwa n’isoko ryo mu Rwanda.

Uyu musore yavukiye i Mbeya muri Tanzania ku wa 22 Kanama 1993, aho yatangiye gukunda umuziki akiri umunyeshuri.

Mu 2011, Rayvanny yitabiriye amarushanwa ya freestyle rap, arayatsinda bituma atangira kumenyekana. Umwaka wakurikiyeho yinjiye mu itsinda rya ‘Tip Top Connection’, aho yakomeje kwagura ubumenyi bwe mu muziki.

Mu 2015, Rayvanny yinjiye muri WCB Wasafi Records ya Diamond Platnumz, maze mu 2016 asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Kwetu’. Iyi ndirimbo yamugize icyamamare muri Tanzania no hanze yayo, inamuha amahirwe yo gutangira guhatanira ibihembo mpuzamahanga.

Mu 2017, Rayvanny yanditse amateka aba umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye BET Award, mu cyiciro cya ‘Best New International Act’.

Yakomereje ku ndirimbo zakunzwe nka ‘Tetema’ yakoranye na Diamond Platnumz, ndetse anakorana n’abahanzi mpuzamahanga barimo Maluma.

Mu 2021 yatangije label ye, Next Level Music, mbere yo kuva muri WCB mu 2022, ahitamo kwagura ibikorwa bye bwite.

Uyu munsi, Rayvanny afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kugeza umuziki wa Bongo Flava ku rwego mpuzamahanga.

Rayvanny yacitse ururondogoro kubera uburanga bw’Abanyarwandakazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages