Mu gutangiza iki gikorwa, Ramjaane Joshua yatanze miliyoni 5 Frw, angana na miliyoni 2,5 Frw kuri buri murenge muri ibiri yahereyeho. Buri murenge wahawe ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage 500, bituma abantu 1000 bahita babwemererwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ramjaane Joshua yavuze ko amaze igihe akora ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, ndetse ko igikorwa cyo gufasha abantu 1000 ari icyiciro cya mbere cy’umuhigo yiyemeje.
Yagize ati "Niyemeje gukusanya amafaranga yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abantu 5000. Igihumbi cya mbere cyamaze kubugerwaho, ariko ubukangurambaga buracyakomeje kuko ngomba gusohoza umuhigo nihaye."
Ramjaane Joshua, usanzwe ari umunyarwenya unakora umurimo wo kubwiriza Ijambo ry’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinze umuryango Ramjaane Joshua Foundation, agamije gufasha abatishoboye binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza.
Mu 2023 ni bwo Ramjaane Joshua, wari umaze imyaka irindwi atuye muri Amerika, yagarutse mu Rwanda atangiza ibikorwa by’ishami rya Ramjaane Joshua Foundation, ryiyongera ku ryari risanzwe rikorera muri Amerika.
Mbere yo kwerekeza muri Amerika, Ramjaane Joshua yari umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu Rwanda. Yamamaye cyane ari kumwe na Clapton Kibonge mu itsinda Abanyagasani, ndetse bakaba barakoraga ibiganiro bisetsa byanyuraga kuri Lemigo TV.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!