00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

R. Kelly yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 June 2025 saa 05:54
Yasuwe :

Abanyamategeko ba R. Kelly batangaje ko uyu muhanzi yarengeje urugero mu gufata imiti yahawe n’abashinzwe gereza, bimuviramo kujyanwa mu bitaro mu buryo butunguranye.

Mu nyandiko bashyikirije urukiko ku wa 17 Kamena, ibinyamakuru nka USA TODAY byabonye, aba banyamategeko bavuga ko R. Kelly yashyizwe mu kato tariki ya 10 Kamena ku gahato, hanyuma tariki 12 Kamena ahabwa imiti myinshi irenze iyo yari asanzwe afata imufasha kurwanya agahinda no kubura ibitotsi, bituma ajyanwa kwa muganga tariki 13 Kamena.

Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko R. Kelly yajyanywe ku bitaro bya Duke University Hospital biherereye i Durham muri Leta ya North Carolina, ariko nyuma aza kuvanwayo ku gahato n’ubuyobozi bwa gereza, nyamara abaganga bari bagisaba ko akomeza kwitabwaho.

Ishami rishinzwe imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryirinze kugira icyo ritangaza ku birego biri mu rukiko, gusa abanyamategeko b’uyu muhanzi bavuze ko abashinzwe gereza aribo bashatse kumwica ndetse baheruka gusaba Perezida Trump ko yamufasha gufungurwa agafungirwa iwe mu rugo kuko ubuzima bwe buri kaga.

R. Kelly w’imyaka 58 amaze imyaka ibiri akatiwe igifungo cy’imyaka 30, kubera ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu ku bw’imibonano mpuzabitsina n’ibyaha byo gukoresha abana imibonano mpuzabitsina.

R. Kelly yakatiwe imyaka 30 n’urukiko rwa New York mu 2022, nyuma y’aho mu 2023 urukiko rwo muri Chicago rumukatira indi myaka 20.

R. Kelly amaze igihe afunzwe
R. Kelly yubatse izina mu njyana ya RnB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .