00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

R. Kelly yahakanye ibyaha ashinjwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 February 2019 saa 09:54
Yasuwe :

R.Kelly wamamaye mu muziki yahakanye ibyaha ashinjwa byo gufata ku ngufu abagore no gusambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu mpera z’icyumweru gishize R. Kelly wubatse amateka akomeye mu njyana ya R&B, yishyikirije Polisi mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinjwa guhohotera abagore n’abakobwa.

Uyu mugabo w’imyaka 52 utarahwemye guhakana ibyo ashinjwa, yishyikirije polisi ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare nyuma y’uko ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bike hasohotse filime mpamo yiswe Surviving R Kelly ikubiyemo ubuhamya bw’abo yagiye ahohotera. Ni na nyuma kandi y’amashusho yakwirakwiriye amugaragaza ari gusambanya umwanya wari ufite imyaka 14 icyo gihe.

R.Kelly n’umwunganizi we mu by’amategeko bagaragaye mu rukiko rw’i Chicago kuri uyu wa Mbere.

Steve Greenberg uburanira R.Kelly yabwiye urukiko ko Passport y’umukiliya we yayizanye nk’uko rwari rwabitegetse ariko ashimangira ko n’ubu kubona ubwishyu ngo afungurwe ari ingorabahizi.

R Kelly yasabwe kwishyura ingwate ya miliyoni y’amadolari. Kugira ngo asohoke muri gereza, yasabwe kwishyura nibura 10% byayo angana na 100 000 $ ariko ngo uyu muhanzi nta mafaranga afite yabimubashisha.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu munyamategeko w’uyu muhanzi yakomeje avuga ko ibyaha umukiliya we aregwa nta shingiro bifite.

Michael Avenatti uburanira abagore bahohotewe yahise avuga ko ‘nta bunyamwuga buri mu byo Greenberg yatangaje’.

Umwunganizi wa R. Kelly yahakanye ibyaha 10 yaregwaga n’ubwo umushinjacyaha yavugaga ko hari umwe mu bashinja uyu muhanzi watanze ishati yari yambaye ahohoterwa bagasangaho ibimenyetso bigaragaza ko ari R.Kelly.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 22 Werurwe 2019.

R. Kelly yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa guhohotera abagore n'abakobwa
R. Kelly ari mu mazi abira kubera ibyaha ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu
Mu minsi ishize abantu batandukanye batangije ubukangurambaga buhamagarira abantu kudakomeza kumva indirimbo za R Kelly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages