Ibi Queen Cha yabigarutseho ubwo yishimiraga intsinzi ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA ku mugoroba wo ku wa 7 Kanama 2026, itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu mukino wasabye iminota 30 y’inyongera nyuma y’uko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Queen Cha wishi yagize ati “Iyi ntsinzi ndayigutuye, Papa. Nizeye ko mu ijuru wishimye.”
Mugemana Charles wahoze ari umuganga wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 30, akaba na se wa Queen Cha, yitabye Imana ku wa 13 Mutarama 2026.
Uyu mugabo yari no mu ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya CECAFA mu 1998, ubwo yagitwaraga i Zanzibar. Icyo gihe yari amaze imyaka itatu akorera iyi kipe nk’umuganga ushinzwe kwita ku bakinnyi.
Uretse kuba yarabaye umuganga wa Rayon Sports, Mugemana yari umukunzi ukomeye w’iyi kipe. Urukundo yayikundaga rwagejeje no kuri Queen Cha, na we wayihebeye ndetse anayikorera indirimbo yise ‘Aba Rayons’.
Mugemana Charles yavukiye i Gitwe mu Karere ka Ruhango ku wa 6 Ukuboza 1958. Yize ibijyanye n’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse aniga Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (ULK).
Yakoze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akora no ku bitaro bya Remera-Rukoma ndetse n’i Butare, mbere yo gushinga ivuriro rye bwite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!