00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prosper Nkomezi yagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 May 2024 saa 12:34
Yasuwe :

Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu myiteguro y’igitaramo ‘Nzakingura’ giteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2024, yagabiye inka umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Kicukiro.

Ni igikorwa uyu muhanzi yakoze kibumbiriwe n’icyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yagiye aherekejwe n’itsinda ry’abo bakorana mu bikorwa bye by’umuziki ndetse n’abahanzi bazamufasha mu gitaramo barimo Gaby Kamanzi na Bosco Nshuti.

Nyuma yo kuva mu gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bahise bakomereza mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama, Akagali ka Muyange aho bagombaga gusura umuturage Prosper Nkomezi yari yiyemeje kugabira inka.

Prosper Nkomezi ashyikiriza iyi nka umuturage yavuze ko yagize iki gitekereza mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nagize igitekerezo cyo kuba twasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse tukagira n’umuntu twasura mu barokotse. Ni igitekerezo nagize nkiganiriza ubuyobozi bwa ’Atawale International Ministry’ nsanga bari bafite icyo gitekerezo twiyemeza kwishyira hamwe.”

Mukagasana Zamda n’umugabo we Muragijimana Asman bagabiwe inka bashimiye bikomeye uyu muhanzi n’itsinda ry’urubyiruko rwari rwabaherekeje.

Mu ijambo rye Muragijimana yagize ati “Mu by’ukuri barabimbwiye numva birandenze, ndavuga nti ntabwo bikibaho ko umuntu agutombora utamuzi akavuga ngo nshaka kukugabira kugira ngo ujye ukamira abana […] Mwakoze Imana ibahe umugisha.”

Iki gikorwa cyabanjirije umunsi nyiri zina w’igitaramo ‘Nzakingura’ Prosper Nkomezi yitegura gukorera muri Camp Kigali kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024.

Prosper Nkomezi ategerejwe mu gitaramo 'Nzakingura'
Prosper Nkomezi yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Prosper Nkomezi n'itsinda ry'abo bakorana batanze inkunga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Nyuma yo gushyira indabyo ku mva, bunamiye imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Bosco Nshuti na Gaby Kamanzi bategerejwe mu gitaramo 'Nzakingura' bari baherekeje Prosper Nkomezi
Inka Prosper Nkomezi yagabiye umuryango w'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro
Mukagasana Zamda (wa kabiri ibumoso) n'umugabo we Muragijimana Asman (wa gatatu ibumoso) bahabwa na Prosper Nkomezi bimwe mu bikoresho bazifashisha bita ku nka bagabiwe
Mukagasana Zamda yagaza inka yagabiwe na Prosper Nkomezi
Bafatiye ifoto y'urwibutso ku biro by'Akagali ka Muyange

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages