00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer T-Brown yavuye mu Bisumizi

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 8 September 2013 saa 05:58
Yasuwe :

Producer T-Brown wari usanzwe utunganya indirimbo muri studio Ibisumizi y’umuhanzi Riderman yasezeye ku mirimo ye kubera ubushyamirane yagiranye n’ushinzwe kwakira abakiriya muri iyi nzu iyunganya umuziki.
Amakuru agoye kwemezwa avuga ko intandaro ya byose ari uko T-Brown yimwe urufunguzo rwa Studio ubwo yifuzaga gusambaniramo.
Aganira na IGIHE T-Brown yavuze ko yasezeye mu bisumizi agira ati “Nagize ikibazo cy’ubwumvikane bukeya mu kazi; njye n’ushinzwe kwakira abantu. Nari (…)

Producer T-Brown wari usanzwe utunganya indirimbo muri studio Ibisumizi y’umuhanzi Riderman yasezeye ku mirimo ye kubera ubushyamirane yagiranye n’ushinzwe kwakira abakiriya muri iyi nzu iyunganya umuziki.

Amakuru agoye kwemezwa avuga ko intandaro ya byose ari uko T-Brown yimwe urufunguzo rwa Studio ubwo yifuzaga gusambaniramo.

Aganira na IGIHE T-Brown yavuze ko yasezeye mu bisumizi agira ati “Nagize ikibazo cy’ubwumvikane bukeya mu kazi; njye n’ushinzwe kwakira abantu. Nari naramenyesheje ibyo bibazo umuyobozi (Riderman) ariko ntiyabasha kubikemura mpitamo gusezera”.

Producer T-Brown wari umaze igihe akorera muri Studio Ibisumizi ya Riderman

T Brown kugeza ubu ntarabona ahandi azajya akorera, nk’uko yakomeje abivuga agira ati “Ubu ngubu ntabwo ndagira aho nkorera, ubu ndacyari mu kirere”.

Riderman, umuyobozi w’iyi studio avuga ko we atari ko abona iki kibazo. Riderman atangaza ahubwo ko asanga T-Brown yari atangiye kujya yitwara nabi asuzugura abakozi bagenzi be avuga ko ari umuntu ukomeye bakwiye kumwubaha.

Riderman yagize ati "Ku bwanjye nasanze uwakira abakiriya nta makosa afite ahubwo yashakaga kubuza T-Brown kurenga umurongo ngenderwaho. T-Brown nanaramuka agiye ndatekereza ko ubuzima buzakomeza kugenda neza".

Riderman ariko avuga ko akiganira na T-Brown ngo barebe uko bakemura ibi bibazo ndetse banashakire hamwe umuti w’uko abahanzi bishyuye bakorerwa indirimbo zabo.

T-Brown azwi cyane mu ndirimbo yakoreye Riderman n’abandi bahanzi benshi bakunzwe mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages