Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bari bamaze mu munyenga w’urukundo.
Real Beat utunganyiriza umuziki muri Country Records yambitse impeta umukunzi we Iratunejeje Phoibe mu bukwe bwabaye ku wa 10 Nzeri 2023.
Aba bombi babanje guhamya iby’urukundo rwabo imbere y’inshuti n’imiryango mu birori byabereye kuri Kigali Bliss mu muhango wo gusaba no gukwa.
Real Beat na Phoibe bambikanye impeta y’urudashira imbere y’Imana mu birori byabereye mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Rebero.
Ubukwe bwa Real Beat bwitabiriwe n’Abanyamuziki batandukanye barimo Producer Prince Kiiz bakorana muri Country Records, Junior wahoze mu itsinda rya Juda Muzik, Papa Cyangwe n’abandi.
Producer Real Beat wavukiye mu Karere ka Ngororero agakurira i Musanze ni umwe mu bagezweho muri iki gihe binyuze mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda.
Uyu musore uherutse kwerekeza muri Country Records asimbura Producer Element Eleeh.
Real Beat yakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Rompe’ ya Afrique , ‘Exchange’ ya Bwiza, ‘Buriyana’ ya Niyo Bosco n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!