Ibi Niz Beats yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yagarukaga ku burwayi aherutse guhura na bwo, yavuze ko mu minsi ishize yahawe uburozi ndetse agakeka ko yabuherewe muri studio ye.
Niz Beats avuga ko yibuka ko umunsi umwe yanyweraga muri studio, ahagurtse asiga ikirahure cye aho akeka ko ari bwo bamushyiriyemo uburozi.
Avuga ku burwayi bwe, Niz Beats ahamya ko yamenye ko ari uburozi agiye kwa muganga kuko yari akomeje kumera nabi.
Ati “Mu minsi ishize nararwaye bikomeye, wenda abo twari kumwe mu bukwe bwa Mico The Best barabibonye ntabwo nari meze neza. ubwo najyaga kwa muganga bambwiye ko ari uburozi bwari bundimo.”
Uyu musore ahamya ko mu cyumweru kimwe yarwayemo yari amaze gutakaza ibiro 17, icyakora ashimira Imana ko kugeza ubu yivuje kandi ameze neza.
Muri iki kigniro, ntabwo Niz Beats yigeze agaruka ku bwoko bw’uburozi yahawe, cyangwa icyo bari bamuhoye.
Ati “Njye mu buzima busanzwe nta muntu dufitanye ikibazo, kereka niba hari ukimfiteho ariko rwose benshi mu banzi barabizi sindi umuntu ukunda ibibazo.”
Uretse kuba ubu yaraguze studio ye, Producer Niz Beats asanzwe ari mu bagezweho mu muziki w’u Rwanda.
Uyu wari umaze iminsi akorana na K8 Kavuyo, ni we wakoze indirimbo nka ‘Igikwe’ ya Gabiro Guitar na Confy mu za vuba cyane akaba ari na we wakoze iyitwa Setu ya Alyn Sano.
Ikiganiro na Niz Beats wagarutse ku rugendo mu muziki n’uko akirutse uburozi
Indirimbo ’Setu’ ya Alyn Sano Niz Beats aherutse gukora



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!