00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Li John yinjije murumuna we mu muziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 January 2024 saa 05:17
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itatu amaze mu muziki n’indirimbo, Li John uri mu bahanzi bagezweho mu gutunganya indirimbo (producer) bakanazirimba, yatangiye gufasha murumuna we gukabya inzozi zo gukora umuziki.

Iradukunda Jean Aimé umaze kubaka izina nka Li John, yafashe ukuboko murumuna we, Ndatimana Thierry [Pamaa] amuyobora mu rugendo rwa muzika atangiranye n’umwaka wa 2024 bakorana indirimbo yuje amagambo meza y’urukundo bise “Naragusariye”.

Li John avuga ko Pamaa w’ imyaka 23 afite impano ikwiye guhangwa amaso n’abakunzi ba muzika nyarwanda ikomeje kwaguka buri munsi, yiganjemo amaraso mashya.

Ati “Nuko afite impano idashidikanywaho numvaga duhuje imbaraga twakora ikintu cyiza kandi gisobanutse.”

Li John avuga ko mu myaka itatu amaze muri muzika hari isomo amaze kwiga yasangiza murumuna we n’abandi bakiri bato mu muziki.

Ati “Nize ko biba byiza umenye impamvu ibyo bintu ubikora bituma udacika intege ugakora ibintu byawe neza, ikindi ni ugutanga ibifite ireme, iyo uzi icyo ushaka ni byo bigufasha kwihanganira isoko ry’uyu muziki.”

Iyi ndirimbo nshya ya Li John na Pamaa yiswe “Naragusariye” yatunganyirijwe muri Storycast Records, ikorwa na Li John, amashusho yayo yakozwe na Chid afatanyije na Sani-B.

Ikindi cyihariye kuri iyi ndirimbo ni uko mu babyinnyi bayigaragaramo Li John na Pamaa biyambaje murumuna wabo muto witwa Edmond Bahizi.

Li John ni umwe mu bahanzi basoje umwaka wa 2023 bahagaze neza dore ko yakozemo indirimbo nka “Ndamutinya” iri mu zikunzwe muri iki gihe.

Umva indirimbo "Naragusariye" Li John yahuriyemo na murumuna we Pamaa

Pamaa ni we ukurikira Li John mu muryango wabo
Li John ni umwe mu bahanzi basoje umwaka wa 2023 bahagaze neza
Edmond Bahizi, murumuna wa Li John na Pamaa ni umwe mu babyinnyi bagaragara muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages