Producer Bob Pro utunganyiriza indirimbo muri Pro Records amaze kwigarurira benshi mu bahanzi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda by’umwihariko abo mu Burundi bakomeje kuza gukorana na we mu mujyi wa Kigali bakurikiye ubuhanga bamusanganye.
Bob Pro usanzwe utunganyiriza indirimbo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Masamba, Mani Martin, Cecile Kayirebwa n’abandi. Nyuma yo gukorera indirimbo bamwe mu bahanzi bakomeye i Burundi barimo Fortran Bigirimana, Hope(watwaye Tusker Project Fame), abandi bahanzi bo muri iki gihugu bakomeje kuza mu mujyi wa Kigali bashaka gukorerwa indirimbo n’uyu musore.
Itsinda rigizwe n’abahanzi 20 bahuriye muri I Live for You, bamaze iminsi igera kuri itatu mu mujyi wa Kigali batunganyirizwa indirimbo na Bob Pro. Mu kiganiro iri tsinda ry’i Burundi ryagiranye na IGIHE ryadutangarije ko bafashe umwanzuro wo kuza gushaka Bob Pro i Kigali ari ukubera ubuhanga bwe ndetse bakaba bizeye ko indirimbo ari kubakorera zizabageza kure dore ko imikorere ye basanze itandukanye cyane n’iy’ab’iwabo.
Nindorera Dieudonnee uzwi cyane nka Diddy akaba ari we Muyobozi wa I Live for You ati, “Icyatumye tuva i Burundi tukaza gukorera indirimbo mu Rwanda, icya mbere ni uko twari twumvise ubuhanga bwa Producer Bob ndetse tukaba tuzi neza uburyo production yo Rwanda ikomeye cyane. Hano hari ubuhanga bukomeye kurusha ab’iwacu i Burundi, iyo Producer wa hano agucurangiye wumva ko indirimbo ifite ingufu kurusha iwacu. Twizeye ko ibyo Bob ari kudukorera bigomba kuzatugirira akamaro mu gihugu cyacu.”
Intego nyamukuru y’iri tsinda ngo ni ugukora umuziki wabo umusaruro bavanyemo ugatunga abandi by’umwihariko abari mu buzima bubi.
Diddy uyoboye iri tsinda ryaje i Kigali ati, “Intego nyamukuru y’itsinda ryacu I live for You, ni uko twiyemeje kubaho ku bw’abandi bantu. Nk’uko izina ryacu ribisobanura, twebwe tubaho ku bw’abandi, ingufu n’umusaruro uva mu muziki wacu ugomba kugirira abandi akamaro kurusha uko watugirira akamaro.”
Akomeza agira ati, “Nk’ubu dufite gahunda yo gutegura ibitaramo bikomeye mu Burundi amafaranga yavamo tukayafashisha abatishoboye.”
I live for you, ni itsinda rigizwe n’abantu 20 , abaje mu Rwanda ni 11 abandi bakaba barasigaye mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO