00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Princess Lover yashenguwe bikomeye n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 February 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Princess Lover yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aganirizwa amateka y’u Rwanda ndetse yunamira n’abahashyinguwe.

Byabaye ku wa 13 Gashyantare 2026.

Ni umugore wagize amarangamutima menshi ndetse ntiyabashije kwihangira kumva inkuru z’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, kuko hari aho yageraga bikanga agasuka amarira.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Princess Lover yavuze ko mu by’ukuri yagiye agira amarangamutima kubera inkuru yabonye. Yagaragaje ko atumva ukuntu abantu batakaje ubumuntu bakica bagenzi babo.

Ati “Ni byo ngira amarangamutima rimwe na rimwe bingora kuyahisha, ariko inkuru z’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo zo zangoye cyane. Ntabwo numva uko umuntu mukuru yica umwana, bishe abagore, bicaga abatabarwanya, ntabwo byumvikana.”

Uyu mugore yavuze ko nyuma y’amateka yiboneye, yatunguwe n’uko Igihugu cyiyubatse mu myaka mike, ndetse n’uburyo Abanyarwanda babanye kugeza uyu munsi.

Ati “Ndashimira abayobozi bashoboye gutuma uyu munsi abantu babanye mu mahoro, natunguwe n’iterambere ryihuse mwagezeho, Imana ihe umutima ukomeye abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Princess Lover yavuze ko nyuma y’ibyo yiboneye n’amaso, ubutumwa afite ari uko abantu barangwa n’urukundo, ibyabaye mu Rwanda hakirindwa ko hari ahandi byakongera kuba.

Nicole Nérêt, wamamaye nka ‘Princess Lover’ uzwi cyane mu ndirimbo ‘Mon Soleil’ ari mu Rwanda, aho yitabiriye igitaramo ‘Charmes de St Valentin’ giteganyijwe kubera muri ‘Mövenpick Hotel Kigali’ ku wa 14 Gashyantare 2026.

Princess Lover ubwo yari ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Princess Lover acyinjira mu cyumba cya mbere yasohotse ubona ko imbaraga zabaye nkeya
Kwihangana byanze kuri Princess Lover amarangamutima aramuganza
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Princess Lover yashyize ubutumwa bwe mu gitabo cyagenewe abashyitsi
Princess Lover yafashe umwanya wo kunamira abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Nyuma yo kunamira abashyinguye muri uru Rwibutso nabwo imbaraga z'umubiri zamubanye nke cyane
Princess Lover wabonaga ko nta mbaraga afite mu mubiri nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Amafoto:Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages