Ni igitaramo kizabera i Warsaw muri Pologne ku wa 11 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro na IGIHE, Murenzi Bwami Arnaud, uyobora Itorero Icyeza Poland, yavuze ko iki gitaramo kigamije kugaragaza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva kera, by’umwihariko uruhare rw’abagore mu mateka y’u Rwanda.
Murenzi yasobanuye ko igitaramo “Inkuru y’Itabaro” kizashingira ku nkuru ya Ndabaga, umwe mu bagore b’intwari bazwi cyane mu mateka y’u Rwanda, aho bizakorwa biciye mu mbyino, indirimbo n’ikinamico.
Ati “Twahisemo kwibanda ku buzima bwa Ndabaga kugira ngo twerekane ko ubutwari bw’Abanyarwanda, cyane cyane ubw’abagore, bwahozeho kandi bukwiye gukomeza kuturanga.”
Dutegura iki gitaramo twanatekerezaga kandi ibi bihe turimo byo kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rubohowe n’Inkotanyi zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko “Inkuru y’Itabaro” ari igitaramo ndangamuco cyubakiye ku mateka ya Ndabaga, kikaba kigamije kuzirikana no kugaragaza indangagaciro z’ubutwari, ubuyobozi bwiza n’ubudaheranwa byaranze uyu mukobwa w’intwari. Binyuze mu mbyino gakondo, indirimbo n’ikinamico, abazacyitabira bazahabwa umwanya wo kurushaho kumenya amateka n’umuco by’u Rwanda.
Itorero Icyeza rimaze hafi imyaka itanu rivukiye muri Pologne, aho ryatangiriye nk’itsinda risanzwe rihuriza hamwe abakunda umuco nyarwanda, mbere yo kugera ku rwego rwo kwandikwa mu buryo bwemewe n’amategeko no guhabwa ubuzimagatozi n’inzego za Leta ya Pologne.
Kuri ubu rikorera mu muryango witwa Fundacja Kultury Afrykańskiej Icyeza, ufite intego yo guteza imbere no kumenyekanisha umuco nyarwanda n’uw’Afurika muri rusange.
Murenzi yavuze ko kuba iri torero ryarabonye ubuzimagatozi ari imwe mu ntambwe zikomeye rimaze gutera kuko bibafaha kugera kuri byinshi no kugera cyangwa kugeza umuco nyarwanda kure hashoboka.
Ati “Turifuza ko Itorero Icyeza riramba kandi ntirigarukire ku baritangije gusa. Dushaka ko rikomeza kuba urubuga rwo kumenyekanisha u Rwanda, umuco warwo n’indangagaciro zarwo, mu buryo burambye kandi bwubahiriza amategeko y’igihugu kiducumbikiye.”
Yasobanuye ko iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Fundacja Kultury Afrykańskiej Icyeza, umuryango uzajya ukorerwamo ibikorwa byose by’umuco bya Ballet Icyeza Polska.
Intego ni uguteza imbere umurage ndangamuco w’u Rwanda, guteza imbere ibiganiro n’ubusabane hagati y’umuco wo mu bice itandukanye no gukomeza guhuza abaturage baturuka mu bihugu bitandukanye batuye muri Pologne.
Iki gitaramo kizabera ahitwa Białołęcki Ośrodek Kultury, ku muhanda wa Głębocka 66 i Warsaw, biteganyijwe ko kizitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri Pologne no mu bindi bihugu by’u Burayi.
Ni igikorwa kizagagaragaramo kandi imurikagurisha ry’ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda no muri Afurika, birimo ikawa, imyambaro, ubukorikori n’ibindi bicuruzwa by’umuco bigaragaza ubukungu n’ubudasa bw’umugabane wa Afurika.
Murenzi ati “Abazitabira bazanasusurutswa n’umuhanzi w’Umunyarwandakazi Uwase Bukuru Christiane, uzwi nka Boukuru, uzaririmba zimwe mu ndirimbo ze ndetse agafatanya n’Itorero Icyeza mu gutanga ubutumwa bwubakiye ku muco nyarwanda.”
Murenzi yavuze ko imiryango izafungurwa Saa Kumi z’umugoroba, hakabanza imurikagurisha mbere y’uko igitaramo gitangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Biteganyijwe ko kizamara amasaha abiri n’igice, nyuma ibikorwa byo gusabana n’imurikagurisha bikazakomeza kugeza Saa Yine z’ijoro.
Murenzi yashimye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gushyigikira ibikorwa by’Itorero Icyeza, abasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo bifatanye mu kwizihiza umuco nyarwanda no kwishimira imyaka 32 ishize igihugu kibohowe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!