00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PMA igiye kongera gufasha abifuza kumurika imideri bashya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 1 August 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Muri auku kwezi kwa Kanama na Nzeri, Pemier Modeling Agency PMA irifuza kongera kwigisha no guhugura abakobwa n’abahungu bifuza kumurika imideli bakabigira umwuga.
PMA ni Kampani yanyuzemo abantu bazwi bakomeye mu bijyanye no kwiyerekana, kwamamaza no kumurika imideri barimo Miss Rwanda 2012, Miss SFB akaba n’igisonga cya Miss Rwanda-Natacha,Miss Mount Kenya, Miss RTUC, Miss KIST, Miss Interuniversitaire-Fiona n’abandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Claude Ndayishimiye, uyobora PMA, yavuze ko (…)

Muri auku kwezi kwa Kanama na Nzeri, Pemier Modeling Agency PMA irifuza kongera kwigisha no guhugura abakobwa n’abahungu bifuza kumurika imideli bakabigira umwuga.

PMA ni Kampani yanyuzemo abantu bazwi bakomeye mu bijyanye no kwiyerekana, kwamamaza no kumurika imideri barimo Miss Rwanda 2012, Miss SFB akaba n’igisonga cya Miss Rwanda-Natacha,Miss Mount Kenya, Miss RTUC, Miss KIST, Miss Interuniversitaire-Fiona n’abandi.

Mu kiganiro na IGIHE, Claude Ndayishimiye, uyobora PMA, yavuze ko bifuza abakobwa n’abahungu bashya bo kwinjizwa muri iyi Kampani nabo bakazajya bakora akazi ko kumurika imideri n’ibijyanye nabyo harimo no kwamamaza.

Bamwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa yo kumurika imideli yari yateguwe na PMA umwaka ushize

Umukobwa wifuza kuba umwe muri aba asabwa gusa kuba afite metero 1,75 kuzamura, ari hagati y’imyaka 18 na 23 kandi atiga aba ku ishuri.

wiyandikisha ni ukujya kuri Radio Authentique Kicukiro ku gahanda kazamuka kuri BRALIRWA.

Ndayishimiye aganira na IGIHE yagize ati “Mbonye n’abagera ku ijana nakwishima. Nzabigisha mbafotoze ku buryo amafoto yabo azamamazwa n’umuntu ushaka kwamamaza abe azi ko yakwamamazanya nabo”.

Abahungu n'abakobwa bifuza kwigishwa kwamamaza no kwerekana imideri bagana PMA

Nyuma y’amezi abiri aba bakobwa azahita abamurikira itangazamakuru bagatangira kumenyekana no guhabwa utuzi tunyuranye two kwamamaza.

Claude arifuza ko abakobwa n'abahungu bifitemo impano yo kumurika imideli bakabya inzozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages