Mu ibanga ryamenywe na bake mu nshuti ze za hafi, Platini aherutse kwimukira mu karumuna mu nzu ari kuhuzuza, ikaba imwe mu nziza z’abahanzi n’ibindi byamamare mu Rwanda.
Nyuma yo kumenya aya makuru, IGIHE yasimbukiye mu Karumuna gushaka amafoto yayo cyane ko uyu muhanzi amaze kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bake batunze inzu zabo bwite.
Iyi nzu igeretse, yubatse mu buryo bugezweho, Platini yari amaze igihe ari kuyubaka ndetse amakuru ahari avuga ko nubwo yayimukiyemo hari imirimo ya nyuma ari kurangiza.
Platini ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, uyu musore watangiranye n’itsinda rya Dream Boys nyuma yo gutandukana na mugenzi we TMC aza gutangira urugendo rwo kwikorana umuziki ku giti cye.
Nyuma y’igihe gito atangiye umuziki ku giti cye amaze gukora nyinshi mu ndirimbo zakunzwe bikomeye ndetse ubu yanabonye sosiyete yo muri Nigeria imufasha mu bijyanye na muzika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!