Ibi Ishimwe Clement yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe niba koko uyu muhanzi arwaye bikomeye nk’uko byari byatangiwe kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ishimwe Clement yavuze ko “Nibyo koko ararwaye ariko ntabwo bikomeye byo guca igikuba, yagiye kwa muganga ku wa 7 Kamena 2026 birangira arayeyo ariko igihe icyo aricyo cyose yataha kuko ntabwo bikomeye cyane.”
Nubwo yirinze kugaruka ku burwayi bwa Platini, Ishimwe Clement yavuze ko uyu muhanzi aherutse gufatwa n’uburwayi agenda abukerensa kugeza ubwo bimugoye yisanga kwa muganga ndetse bituma arara mu bitaro bya CHUK.
Platini ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC.
Nyuma yo kuva muri Dream Boys, Platini watangiye umuziki ku giti cye yakoze indirimbo nyinshi zirimo ‘2009’, ‘Jeje’ yakoranye na Davis D, ‘Jirewu’ n’izindi zirimo iyitwa ‘Icupa’ yamenyekanye cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!