Mu cyumweu gishize, umuhanzi Adrien Misigaro yasuye urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa rwiganjemo abari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge.
Muri Abo harimo abahanzi bari bafite amazina akomeye mu njyana ya Hip Hop nka Fireman wo muri Tough Gang, Neg G The General na Young Tone uzwi mu ndirimbo yitwa Amahoro ya Gaby.
Mu Kiganiro Neg G The General yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yatangiye kunywa urumogi akiga mu mashuri yisumbuye gusa mugo [Heroine] yo yatangiye kuyinywa mu 2009 abyigishijwe na PFLA.
Ati “ Icyo gihe twari turi kuri studio ntabwo nibuka indirimbo twari twaje gukora ariko yari iri gukorwa na Lick Lick agikorera muri Unlimited. Nari ndi kumwe na PFLA, nkiga Kaminuza muri ULK, icyo gihe ninyweraga urumogi, mbona afashe gake amenamo agafu. Ndamubwira nti ‘ese muvandi aka kantu bimeze bite ko utari kumbwira’. Arambwira ati ‘aka kantu ariko ntabwo ari keza, ni akazi kawe nimba ubishaka wagerageza’. Ngerageje nahise ngendanira ako.”
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na P FLA yavuze ko yatunguwe no kumva bamushyira mu majwi ko ari we wabigishije kunywa mugo, nyamara atarasibaga kubabwira ko izabagiraho ingaruka.
Ati “ Niba ari njye wayimwigishije, njye nayigishijwe nande? Ntunguwe no kumva abana bashaka gutunga urutoki izina ryanjye ngo ninjye wabigishije ibyo bintu. Ubu nibwo babivuze ko ari njye wabibigishije kuko bageze muri biriya bibazo, nibwo bibutse ko P yabibigishije cyangwa yarabibabujije?”
Yunzemo ati “Bo bashakaga kunyigana kuko nari maze kumenya ibyo ndimo, bagashaka kumera nkanjye, bari bazi ko iriya mirongo yose nyandika ari uko nafashe ibikoresho, nkababwira nti ‘ariko ibi bintu muri kujyamo ntabwo muzi ibyo ari byo ariko igihe kizagera mubibone’. Nubwo njye nabaga ndi kubikora narababwiraga nti ibi bintu ni bibi.”
Avuga ko nta wari ukwiye kumugerekaho ikosa ryo kumushora mu biyobyabwenge kuko ntawe yatamitse cyangwa se ngo amufate akaboko bajye kubigura.
PFLA yemeza ko adateganya gufasha aba basore mu gihe bazaba bagarutse mu buzima busanzwe, kuko yabigerageje inshuro nyinshi ariko bakamunanira.
Uyu musore ni umwe mu bakoresheje ibiyobobwange mu gihe kirekire. Yatandukanye n’umubyeyi we babanaga muri Amerika ajya kuba i Burayi ahava yirukanywe kubera kubicuruza.
Ageze mu Rwanda yakomeje kubikoresha akajya afunguwa ariko yarekurwa akabisubiramo. Mu mpera za 2017 nibwo yarangije igifungo cy’umwaka yari yarakatiwe, kuva ubwo yiyemeza guhinduka bya nyabyo.
Ubu asigaye yifashishwa n’imiryango ifite abana bishoboye mu ngeso yo kunywa ibiyobyabwenge kandi abafasha guhinduka.



















TANGA IGITEKEREZO