00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yemeje ko Diddy yamusabye imbabazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 October 2025 saa 02:12
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko Diddy yamusabye imbabazi nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka ine.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 6 Ukwakira 2025, Perezida Trump yagize ati “Njye ndamwita Puff Daddy, aherutse kunsaba imbabazi.”

TMZ yatangaje ko ifite amakuru y’uko nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka ine, aribwo umwe mu bantu ba hafi ba Diddy yavugishijwe umwe mu bantu bashobora kugera kuri Trump, akamugezaho ubwo busabe.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Trump ntabwo yigeze agaragaza niba yarababariye Diddy cyangwa atifuza kumuha imbabazi.

Ku wa 3 Ukwakira 2025 nibwo Sean “Diddy” Combs w’imyaka 55, yakatiwe n’urukiko rwo muri Manhattan igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’ibiyobyabwenge.

Uretse gufungwa imyaka irenga ine, Combs yanategetswe kwishyura ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.

Perezida Trump yemeje ko Diddy yamusabye imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages