Iyi mpano yahawe Professor Jay mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa ‘Bongo Flava’ nk’umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu muziki wa Tanzania.
Uyu muhanzi yashimiwe no kuba yarakomeje guharanira imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Professor Jay wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Nikusaidiaje”, “Zali la Mentali” na “Ndio Mzee”, ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye muri Tanzania ndetse akaba yaranabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Bamwe mu bahanzi bo muri Tanzania ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye Perezida Samia Suluhu Hassan bavuga ko ibikorwa nk’ibi bitanga icyizere ku bahanzi ndetse bikabereka ko igihugu kibazirikana.
Professor Jay na we yavuze ko yishimiye iyi mpano ndetse ashimangira ko ari ikintu gikomeye kuri we nk’umuhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki.
Yavuze ko byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa bifitiye akamaro abakunzi be n’igihugu muri rusange.
Professor Jay ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri Tanzania. Azwi cyane mu njyana ya Hip Hop muri icyo gihugu ndetse no mu ndirimbo zibanda ku buzima busanzwe bw’abaturage no kugaragaza ibibazo byugarije sosiyete.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!