00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge, Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 February 2025 saa 07:39
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu baturarwanda babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo John Legend yakoreye muri BK Arena, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

John Legend yataramiye i Kigali binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Mu gitaramo nk’iki cyabaye umwaka ushize hari hatumiwe umuraperi Kendrick Lamar.

Igitaramo cya John Legend cyabaye nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda, kuko yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamaha cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Byari byitezwe ko John Legend agera ku rubyiniro Saa Mbiri n’Igice z’ijoro, gusa habayeho gutinda gato kuko yatangiye kuririmba ahagana Saa Tatu.

Perezida Paul Kagame witabiriye igitaramo cya John Legend yafashe umwanya asuhuza abari muri BK Arena.

Kurikira uko igitaramo cyagenze umunota ku wundi

Saa 9:00: John Legend ageze ku rubyiniro yakiranwa urugwiro

John Legend wari utegerejwe na benshi muri BK Arena ageze ku rubyirino yakiranwa ibyishimo n’abarirwa mu bihumbi baje kumwihera ijisho bwa mbere ataramira mu Rwanda.

Uyu muririmbyi wakunzwe cyane muri ‘All of Me’ yageze ku rubyiniro ahagana Saa Tatu n’Igice.

Uyu muhanzi w’icyamamare yaserutse mu myambaro ya Made in Rwanda, yakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions.

Akigera ku rubyiniro ibintu byahindutse, abari bicaye barahagarara batangira kuririmba. Ageze ku ndirimbo “Love Me Now” ibintu byabaye akarusho, abari muri BK Arena bose batangira kuririmbana nawe.

Nyuma yo kurangiza kuririmba Love Me Now, John Legend yafashe umwanya aganiriza abafana be, avuga ko “Nishimiye kugera i Kigali, by’umwihariko nejejwe no gutaramira bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba”.

John Legend ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ‘Green Light’ yasohotse mu 2008, yarushijeho gushimisha abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari muri BK Arena.

John Legend yaririmbye indirimbo ye ‘All of Me’ iri mu zatumye arushaho kumenyekana hirya no hino ku Isi. Iyi ndirimbo yasohotse mu 2013 ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga miliyari ebyiri.

Saa 21:00: DJ toxxyk asubiye ku rubyiniro

Nyuma y’iminota irenga 30 Bwiza ari ku rubyiniro yasoreje ku ndirimbo ye yavuze ko yitegura gushyira hanze vuba. Ku rubyiniro hahise hagaruka DJ toxxyk, wasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iza Chris Brown.

Mu ndirimbo yacuranze iyishimiwe cyane ni Isabella ya Sauti Sol.

Saa 20:30: Bwiza ageze ku rubyiniro

Bwiza uri ku rutonde rw’abahanzi bagomba gususurutsa abitabiriye iki gitaramo ageze ku rubyiniro. Yahereye ku ndirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, yishimirwa na benshi bitabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Ahazaza na Ready.

Saa 20:00: Urubyiniro rwe rwateguwe byihariye

Urubyiniro ruri bwifashishwe na John Legend rwateguwe mu buryo ubona ko bwihariye kandi bubereye ijisho. Imitegurire yiganjemo amabara y’umutuku n’umukara n’ubundi asanzwe mu birango bya Move Afrika.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi ari bugere ku rubyiniro saa Mbiri n’Igice, gusa abitabiriye igitaramo cye batangiye gususurutswa na Dj Toxxyk.

Ku rubyiniro kandi hari ibyuma bigaragara ko bishobora kwifashishwa n’abacuranzi igihe John Legend araba aririmba.

Dj Toxxyk watangiye gucurangira abitabiriye iki gitaramo cya John Legend acuranze indirimbo ‘Umudereva ni Paul’ yaririmbiwe Perezida Kagame mu bihe byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abari muri BK Arena bose batangira kuririmba.

Umubare w’abamaze kugera muri BK Arena uri kugenda wiyongera uko amasaha yigira imbere. Hanze hari abakiri kwinjira.

18:00: Aba mbere bahageze

Ibyo wamenya kuri John Legend

John Legend yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza mu 1978, mu gace ka Springfield muri Ohio. Amazina yahawe n’ababyeyi ni John Roger Stephens.

Amateka agaragaza ko John Legend yatangiye kugaragaza urukundo rw’umuziki akiri muto, by’umwihariko azamuka akunda piano cyane.

Ubwo yigaga muri University of Pennsylvania nibwo yatangiye kwinjira mu muziki byeruye kuko yakoraga ibitaramo bito, ndetse akaririmba mu birori bitandukanye byabaga byateguwe na kaminuza ye.

Mu 2004 nibwo John Legend yahuye na Kanye West, amusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi yari izwi nka ‘GOOD Music’. Aha ni naho yakoreye album ye ya mbere yise ‘Get Lifted.

Mu myaka yakurikiyeho yakoze izindi album zirimo Once Again yasohotse mu 2006, Evolver yasohotse mu 2008, Love in the Future yasohotse mu 2013 ndetse na Darkness and Light yakoze mu 2016.

John Legend yamenyekanye hose ku Isi mu 2013 kubera indirimbo ye ‘All of me’.

Mu 2018 yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika ushyizwe mu cyiciro cya EGOT (Ni ukuvuga uwegukanye igihembo cya Emmy, icya Grammy, icya Oscar n’icya Tony).

Kugeza ubu John Legend azwi nk’umwe mu bahanzi b’abahanga ku Isi by’umwihariko mu bijyanye no kuririmba ‘live’. Uretse kuririmba, yandika indirimbo ndetse akamenya no gucuranga piano.

AMAFOTO: Kasiro Claude na Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .