Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards [AMAA] byatangiye gutangwa mu 2005.
Biba bifite intego yo kuzamura ku rwego rwo hejuru umuco wa Afurika ndetse no kongera ubunyamwuga mu bakora sinema.
Uyu mwaka bizatangirwa i Kigali ku wa 20 Ukwakira mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.
Hazahembwa ibyamamare bitandukanye muri Afurika mu mwuga wa sinema ndetse na filime zitwaye neza.
Kwinjira bizaba ari 15.000 Frw mu myanya isanzwe na 30.000 Frw mu y’icyubahiro.
Umukinnyi wa filime ukomeye Nse Ikpe-Etim ukomoka muri Nigeria na Nkusi Arthur [Rutura] usanzwe ari mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda nibo bazaba bayoboye ibirori.
Mu mashusho Rudeboy yahamije ko azataramira abanyarwanda bazitabira iki gikorwa.
Agira ati”Mukomere cyane bantu banjye! Uyu ni Rudeboy, banyakigali mwitegure ngiye kuza mu birori bya AMAA bizaba mu Ukwakira. Mugure amatike, mutegure inkweto zanyu tuzataramane bitinde.”
Nyuma yo gutandukana n’umuvandimwe we Peter Okoye usigaye yiyita Mr P, ubu Rudeboy afite ibihangano bigezweho birimo indirimbo yakoranye na Patoranking yitwa Together, Reality, Nkenji keke, Fire fire n’izindi.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari akiri muri P-Square. Yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Umuvandimwe we Peter nawe aheruka gutaramira abanyarwanda ubwo yari yatumiwe mu gusoboza inama ya Mo Ibrahim Foundation mu mpera za Mata 2018.



















TANGA IGITEKEREZO